Yampano agiye gususurutsa abanya-Rubavu mu gitaramo cy'imbaturamugabo
Umuhanzi Uworizagwira Florien, uzwi cyane ku izina rya Yampano, agiye gukorera igitaramo gikomeye mu Karere ka Rubavu, ahazaba urugwiro n’amagambo aryohereye, hibukwa urukundo n’ubuzima nk’uko bimenyerewe mu bihangano bye.
Yampano, umaze kwigarurira imitima y’abatari bake kubera ubuhanga mu kuririmba no gutunganya amagambo yuzuye amarangamutima, azataramira abanya-Rubavu ku Cyumweru tariki ya 29 Kamena 2025, mu gitaramo cyiswe “The Classic Sunday”, kizabera muri Ingagi Bar iherereye mu Murenge wa Kanzenze, ahazwi nko ku Kabali.
Uyu musore waturutse mu Karere ka Nyamasheke, avuga ko izina Yampano aryitiriye impano yihariye afite mu muryango we, dore ko usibye se wakirigitaga gitari muri korali, ari we wenyine wateye imbere mu muziki. Kuri ubu, yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ‘Uworizagwira’, ‘Mayibobo’, ‘Cano’, ‘Nuwande’, ‘Private’, ‘Ngo’, ‘Sibyanjye’, ‘Uwomuntu’, ‘Metereze’ n’izindi.
Igitaramo cye i Rubavu kizayoborwa na MC Broskiee, umwe mu bashyushyarugamba b’inararibonye mu burengerazuba bw’u Rwanda, naho Selekta Dady, uzwi cyane mu kuvanga imiziki, ni we uzaba asusurutsa abitabiriye.
Umuyobozi wa Ingagi Bar, Ntirenganya William, yatangarije Umuseke ko iki gitaramo ari umwanya mwiza wo gushyigikira impano ziri kuzamuka.
Ati: “Turashishikariza abantu bose kuza kwifatanya na Yampano, kuko ni umwe mu bahanzi bafite impano itanga icyizere cy’ejo hazaza h’umuziki nyarwanda. Uretse ibirori, ni n’amahirwe yo kumva umuziki w’umwimerere n’umuhanzi uri mu rugendo rwo kuzamuka neza.”
Nk’uko byatangajwe n’abategura iki gitaramo, abakundana (couples) bazitabira bambaye neza kurusha abandi bazahabwa igihembo cyihariye, bikaba bizaba ari umwanya mwiza wo gusabana no kwishimana mu buryo bugezweho.
Kwinjira mu gitaramo ni ubuntu ku bagore n’abakobwa, mu gihe abasore n’abagabo bazishyura 3,000 Frw.
Iki gitaramo kitezweho kuba kimwe mu bizahindura ijoro ry’abanya-Rubavu rikarushaho kuryoha, ndetse kikaba isoko y’ibyishimo n’imbaraga nshya ku muziki nyarwanda ubarizwa mu mpande zose z’igihugu.
Nsengimana Donatien |Ijambo.net
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show