English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Yampano agiye gususurutsa abanya-Rubavu mu gitaramo cy'imbaturamugabo

Umuhanzi Uworizagwira Florien, uzwi cyane ku izina rya Yampano, agiye gukorera igitaramo gikomeye mu Karere ka Rubavu, ahazaba urugwiro n’amagambo aryohereye, hibukwa urukundo n’ubuzima nk’uko bimenyerewe mu bihangano bye.

Yampano, umaze kwigarurira imitima y’abatari bake kubera ubuhanga mu kuririmba no gutunganya amagambo yuzuye amarangamutima, azataramira abanya-Rubavu ku Cyumweru tariki ya 29 Kamena 2025, mu gitaramo cyiswe “The Classic Sunday”, kizabera muri Ingagi Bar iherereye mu Murenge wa Kanzenze, ahazwi nko ku Kabali.

Uyu musore waturutse mu Karere ka Nyamasheke, avuga ko izina Yampano aryitiriye impano yihariye afite mu muryango we, dore ko usibye se wakirigitaga gitari muri korali, ari we wenyine wateye imbere mu muziki. Kuri ubu, yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ‘Uworizagwira’, ‘Mayibobo’, ‘Cano’, ‘Nuwande’, ‘Private’, ‘Ngo’, ‘Sibyanjye’, ‘Uwomuntu’, ‘Metereze’ n’izindi.

Igitaramo cye i Rubavu kizayoborwa na MC Broskiee, umwe mu bashyushyarugamba b’inararibonye mu burengerazuba bw’u Rwanda, naho Selekta Dady, uzwi cyane mu kuvanga imiziki, ni we uzaba asusurutsa abitabiriye.

Umuyobozi wa Ingagi Bar, Ntirenganya William, yatangarije Umuseke ko iki gitaramo ari umwanya mwiza wo gushyigikira impano ziri kuzamuka.

Ati: “Turashishikariza abantu bose kuza kwifatanya na Yampano, kuko ni umwe mu bahanzi bafite impano itanga icyizere cy’ejo hazaza h’umuziki nyarwanda. Uretse ibirori, ni n’amahirwe yo kumva umuziki w’umwimerere n’umuhanzi uri mu rugendo rwo kuzamuka neza.”

Nk’uko byatangajwe n’abategura iki gitaramo, abakundana (couples) bazitabira bambaye neza kurusha abandi bazahabwa igihembo cyihariye, bikaba bizaba ari umwanya mwiza wo gusabana no kwishimana mu buryo bugezweho.

Kwinjira mu gitaramo ni ubuntu ku bagore n’abakobwa, mu gihe abasore n’abagabo bazishyura 3,000 Frw.

Iki gitaramo kitezweho kuba kimwe mu bizahindura ijoro ry’abanya-Rubavu rikarushaho kuryoha, ndetse kikaba isoko y’ibyishimo n’imbaraga nshya ku muziki nyarwanda ubarizwa mu mpande zose z’igihugu.

Nsengimana Donatien |Ijambo.net



Izindi nkuru wasoma

Uwatoje ikipe ya APR FC agiye gutoza ikipe ya Police FC

Yampano agiye gususurutsa abanya-Rubavu mu gitaramo cy'imbaturamugabo

Uganda: Elijah Kitaka yasubije abamusaba igitaramo

Yavuze ko agiye gutaha, mu gitondo basanga yapfuye: Byinshi ku rupfu rw’umubyeyi wa Chriss Eazy

Senegal yanyagiye ikipe y'igihugu y'Ubwongereza imbere y'abakunzi bayo



Author: Nsengimana Donatien Chief Editor Published: 2025-06-17 09:46:31 CAT
Yasuwe: 71


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Yampano-agiye-gususurutsa-abanyaRubavu-mu-gitaramo-kimbaturamugabo.php