English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

TORA RUCAMUBICIKA VINCENT inararibonye ijyanye n'icyerekezo cya Rubavu

 RUCAMUBICIKA VINCENT ni umwe mu bakomeje kwiyamamariza kujya mu bajyanama rusange b'Akarere ka Rubavu bazavamo n'uyobora Akarere mu matora ateganyijwe kuwa 7 Ukuboza 2023.

 RUCAMUBICIKA ubunararibonye bwe mu bijyanye n'iterambere ry'ishoramari n'ubukerarugendo nibwo ashingiraho ahamya ko ari we ubereye aka karere gafatwa nk'igicumbi Rwanda Business and Tourism Gateway.

 Vincent Rucamubicika ni umugabo wubatse wavutse mu 1997.

Yaminuje mu bijyanye n'imicungire y'Amahoteli n'ubukerarugendo( Hotel Management and Tourism) aho yize muri Rwanda Polytechnic i Ngoma.

Ubunararibonye bwe burivugira mu gihe cy'imyaka irenga 24 aho yakoze mu Ishoramari ry'amahoteli n'ubukerarugendo ndetse akora mu bikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere abaturage.

 

RUCAMUBICIKA VINCENT Yakoze muri Hoteli Meridien I Kigali mu gihe cy'imyaka 15.Yatanze serivisi muri CND akora mu nteko ishingamategeko no muri Village Urugwiro.

Yakoze muri Hoteli

Lemigo mu gihe cy'imyaka ibiri.

Yakoze mu lodge Akagera imyaka 7.

 

Mu myaka ibiri ishize RUCAMUBICIKA yayoboye muri Western Mountain Hoteli.

Kuzamura Ishoramari n'ubukerarugendo RUCAMUBICIKA yamaze kubitangira I Rubavu.

 Ahereye ku bunararibonye bwe,jntego yo gufasha urubyiruko rwiga rukanihangira imirimo yashinze ishuri mu karere ka Rubavu  ryitwa Uzima Technic College.Ni Rwiyemezamirimo washinze ak’anayobora New Sunrise Hoteli na Mont Carmel Hotel zombi ziri Rubavu.

 

RUCAMUBICIKA VINCENT yabaye ho umusirikare aho yakoreye ubutumwa bw'Amahoro i Darfur ahabwa ibihe by'Ishimwe kubera ubwitange mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye.

 Zimwe mu ngamba afite.

Umukandida RUCAMUBICIKA VINCENT 

 Afite ingamba zo guteza  imbere Rubavu mu mahoteli n'ubukerarugendo.

 Muri Gahunda y' Umuturage wa RUBAVU KU ISONGA afite gahunda yo kwegera abaturage.

ubuhahirane n'Ubucuruzi bwambukiranya umupaka hagati ya Rubavu na Goma.

 Guhangira imirimo urubyiruko hagamijwe kurwanya ubushomeri.

 Gukora imishinga y’Ubwato buhagije mu kiyaga cya Kivu bufasha

 



Izindi nkuru wasoma

Mpayimana Philippe yijeje Abanyamusanze ko nibamutora azahindura rimwe mu mategeko y'u Rwanda

Amajyaruguru:Ibikorwa byo kwitegura amatora ya Perezida nay'Abadepite birarimbanije

Rubavu:Abantu 37 bakomeretse umwe ahasiga ubuzima ubwo Paul Kagame yari mu bikorwa byo kwiyamamaza

Ndabakundaga nkuko namwe mu nkundaga - Paul Kagame ubwo yageraga i Rubavu

Amatora 2024:FPR-INKOTANYI iserukiwe na Perezida Paul KAGAME yakiranwe urugwiro I Musanze



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-12-04 10:05:53 CAT
Yasuwe: 128


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/TORA-RUCAMUBICIKA-VINCENT-inararibonye-ijyanye-nicyerekezo-cya-Rubavu.php