Mpayimana Philippe yijeje Abanyamusanze ko nibamutora azahindura rimwe mu mategeko y'u Rwanda
Umukandida wigenga wiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu, Mpayimana Philippe yiyemeje ko natorwa azahindura itegeko, Abanyarwanda baba mu mahanga bagahabwa imyanya ibiri y’abadepite mu Nteko Ishinga amategeko kugira ngo biyumve muri politiki.
Ibi uyu mukandida yabigarutseho ubwo yiyamamarizaga mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Busogo, abwira abaturage bari baje kumva imigabo n’imigambi bye ko naramuka atowe azahindura itegeko, diaspora nyarwanda igahabwa imyanya ibiri y’abadepite kugira ngo bamwe muri bo bagabanye politiki isenya ahubwo bajye bumva uruhare rwabo mu kubaka Igihugu.
Yagize ati "Abanyarwanda baba mu mahanga ntibagomba guhora ari ibipinga bagomba gushyirirwaho urwego n’imiyoborere ya ambasade ituma baganira ku burere mboneragihugu bakaba Abanyarwanda nk’abandi bagakora politiki batagamije gusenya. Niyo mpamvu n’itegeko rigomba guhinduka mbemerere imyanya ibiri mu badepite, babiri bitwa ko bahagarariye Abanyarwanda baba mu mahanga bagakora politiki bafite iyo bagana."
"Impamvu bakora politiki isenya ni uko bakora politiki idafite aho igana, idafite umusaruro baba bibaza ngo buriya butegetsi nzabugeramo gute ko nibereye mu mahanga? Niba rero ari mu mahanga akaba azi neza ngo ni umwe mubo tuzashakamo abayobozi b’u Rwanda, ni umwe mubo tuzaha imyanya ibiri mu badepite ubuhezanguni buzagabanyuka."
Mpayimana Philippe ni umwe mu bakandida batatu bari guharanira kuyobora u Rwanda muri Manda y’imyaka itanu iri imbere, aho ahatanye na Paul Kagame watanzwe n’Umuryango RPF Inkotanyi ndetse na Dr Frank Habineza watanzwe na ‘Democratic Green Party of Rwanda’.
Si ubwa mbere aba bakandida bahuriye mu kibuga baharanira kuyobora u Rwanda kuko no mu 2017 bahatanye bikarangira Paul Kagame abanikiye kuko yarengeje 98% by’amajwi y’abatoye, Mpayimana Philippe abona 0.7% naho Dr Frank Habineza we arenza gato 0.4% by’abatoye.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show