Ndabakundaga nkuko namwe mu nkundaga -Paul Kagame ubwo yageraga i Rubavu
Kuri iki cyumweru tariki ya 23 Kamena, ibikorwa byo kwiyamamaza byakomeje mu bice bitandukanye by'igihugu, umukandida w'ishyaka FPR-Inkotanyi Paul Kagame, yakoreye ibyo bikorwa mu Karere ka Rubavu, mu ijambo rye yagejeje ku baturage bo mu Karere ka Rubavu nabandi baturutse mu tundi turere,yababwiye ko yaje kubasuhuza no kugira ngo bafatanye mu rugendo basanzwemo.
Ubwo yageraga muri ako Karere ka Rubavu yasanze imbaga y'abantu imutegereje nkuko byagenze ku munsi wa mbere wo kwiyamamaza.
Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye ibyo birori,yagarutse ku mateka yaranze FPR-Inkotanyi, yavuze ko FPR yagabiye Abanyarwanda. Ati: "Ngarutse ku mateka ya FPR, nk’uko byigeze kuririmbwa, twese yaratugabiye. Igisobanuro cy’inka ni amajyambere, uyikugabira aba agukunda, uyikugabiye aba akwifurije gutera imbere, ni cyo kimenyetso kiri mu nka mu muco w’Abanyarwanda".
Paul Kagame yakomeje agira ati: "Murabizi mu myaka yashize inka bari baraziciye mu Rwanda ariko FPR irazigarura iratugabira twese, bityo rero uwakugabiye uramwitura, ugasubiza urukundo uwakugabiye inka aba yaraguhaye. Ni ugusubiza amajyambere ari mu kuba yarakugabiye, rero igikorwa tugiye kujyamo cyatangiye ejo, haba ku mukandida uzayobora Igihugu no ku bakandida depite, ubwo hazaba harimo kwitura ya FPR".
Paul Kagame yabwiye abaturage b’i Rubavu n’abandi bari baturutse mu duce bihana imbibi ko abakundaga nk’uko bamukundaga ndetse ko abifuriza guhora biteza imbere.
Perezida Kagame kandi yashimiye imitwe ya Politiki yemeye kwifatanya na FPR muri urwo rugendo ndetse ahamagara abayobozi bayo abereka abitabiriye igikorwa cyo kwiyamamaza cyaberaga mu Murenge wa Rugerero kuri site ya Gisa.
Ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu n’uw’Abadepite, byatangiye ku wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024, amatora akaba ateganyijwe tariki 14-15 Nyakanga 2024.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show