Amatora 2024:FPR-INKOTANYI iserukiwe na Perezida Paul KAGAME yakiranwe urugwiro I Musanze
Perezida Paul Kagame, umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi, yatangiriye ibikorwa byo kwiyamamariza kongera kuyobora u Rwanda ku kibuga cya Busogo mu Karere ka Musanze ahari hateraniye abaturage benshi bavuye mu bice bitandukanye by’igihugu.
Ibihumbi by’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi baturutse mu turere twa Rulindo, Burera, Gakenke, Musanze, Nyabihu n’ahandi bazindutse iya rubika, bari baje gushyigikira umukandida wabo.
I Busogo mu Karere ka Musanze, ni ho FPR Inkotanyi yahereye yamamaza umukandida wayo Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 22 Kamena, muri ibi bikorwa bizagera mu byose by’igihugu mbere y’amatora ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024.
Ku munsi wa kabiri wo kwiyamamaza, ku Cyumweru tariki ya 23 Kamena, Paul Kagame azerekeza i Gisa mu Karere ka Rubavu.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show