Intambara y’ubucuruzi: U Bushinwa bwafatiye icyemezo igihugu k’igihangange ku isi
Nyuma y’uko Perezida Donald Trump atangaje izamuka rikomeye ry’imisoro ku bicuruzwa by’u Bushinwa, Beijing yahise nayo igarura ayo makayi mu rwego rwo kurengera inyungu zayo.
Minisiteri y’Imari y’u Bushinwa yatangaje ko guhera ku wa 10 Mata 2025, hazatangira gukurikizwa inyongera nshya y’umusoro wa 34% ku bicuruzwa bituruka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iyi nyongera ije ishyirwa hejuru y’indi yari isanzweho ya 67%, bikaba bisobanuye ko umusoro wose ugera kuri 101%.
Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’uko ku wa Gatatu w’iki cyumweru, Perezida Donald Trump yatangaje izamuka ry’umusoro ku bicuruzwa bituruka mu Bushinwa, uva kuri 20% ukagera kuri 54%, ibintu byateje impaka ndende mu rwego rw’ubucuruzi mpuzamahanga.
U Bushinwa bwatangaje ko icyo cyemezo bwagifashe “mu rwego rwo kurengera umutekano n’inyungu z’igihugu, no kubahiriza amahame mpuzamahanga y’ubucuruzi atarimo ubwikanyize cyangwa kugenera abandi ibiciro binyuranyije n’amategeko.”
Beijing yanatangaje ko yamaze no kwandikira Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi (WTO), isaba ko ugira icyo ukora kuri ibi bikorwa bya Amerika, ivuga ko bigamije gusumbanya isoko ryo ku rwego rw’Isi.
Perezida Trump, abinyujije ku rubuga rwe Truth Social, yanenze iki cyemezo cy’u Bushinwa, avuga ko “byabuyobeye kandi ko bataye umutwe.”
Iyi ntambara y’ubucuruzi ikomeje gufata indi ntera hagati y’ibihugu byombi bikomeye ku isi, bikaba biteganyijwe ko izagira ingaruka ku masoko y’ubucuruzi, ibiciro ku isoko mpuzamahanga ndetse n’imibanire ya politiki.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show