English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Imiti ya Malariya y’Igikatu igiye kujya igezwa ku Bitaro hifashishijwe Drones

Mu rwego rwo guhangana n’izamuka ry’ubwandu bwa malariya, cyane cyane ubw’igikatu, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangije gahunda nshya y’ivugurura yo kugeza imiti y’iyo ndwara ku bitaro n’ibigo nderabuzima hifashishijwe indege zitagira abapilote (drones). Ni gahunda yatangiriye ku bitaro bya Gakoma mu Karere ka Gisagara ku wa 3 Mata 2025, aho imiti ya malariya y’igikatu yatangiye kuhagezwa mu buryo bwihuse na kompanyi ya Zipline.

Dr Jean Damascène Niyonzima, uyobora by’agateganyo porogaramu yo kurwanya malariya muri RBC, yavuze ko icyihutirwa cy’iyi miti gituma hari abashobora guhitanwa no gutinda kuyibona. Ati: “Urwaye malariya y’igikatu aba akeneye umuti ako kanya. Kuko inzira isanzwe iratinda, twahisemo kwifashisha ikoranabuhanga.”

Iyi gahunda izakomeza kugeragezwa mu turere twa Nyamasheke na Nyagatare, aho ubwandu bwa malariya nabwo buri kwiyongera, mbere yo kwagurirwa mu gihugu hose.

Pierre Kayitana uyobora Zipline, yavuze ko kuva batangira gukorera mu Rwanda mu 2016, ubu drones zabo zitwara amaraso, inkingo z’abantu n’amatungo, ndetse n’imiti idakenerwa kenshi irimo n’iyifashishwa iyo indi yananiwe.

Muri Gisagara, imibare y’abarwaye malariya yari yaragabanutse, ariko yongeye kwiyongera muri uyu mwaka wa 2024-2025 aho imaze kwibasira abantu basaga ibihumbi 106, igahitana batatu. Mu gihugu hose, imaze guhitana abantu 61.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara bwagaragaje ko imwe mu mpamvu zituma malariya yiyongera ari ukubura inzitiramubu, zisigaye zihenze ku isoko. “Twumvikanye na RBC ko hashakwa uko igiciro cyazo kigabanuka kigashyirwa nibura munsi y’ibihumbi bitanu,” nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’akarere.

RBC irasaba Abanyarwanda gukomeza kwirinda malariya no kwihutira kujya kwa muganga igihe bayiketseho, cyane ko malariya y’igikatu ivurwa igakira, nubwo ishobora gusiga ingaruka nk’indwara y’impyiko.



Izindi nkuru wasoma

Ingabo za SADC zigiye gutaha zinyuze mu Rwanda nyuma yo gushyirwaho Igitutu na M23

Imiti ya Malariya y’Igikatu igiye kujya igezwa ku Bitaro hifashishijwe Drones

Volleyball: APR VC na Police VC zigiye gucakirana

DRC Gold Trading SA igiye gutanga igisubizo ku musaruro wa zahabu utubutse

Ikigiye gukorwa nyuma yuko Jennifer Lopez atandukanye na Ben Affleck: Ese agiye kongera gukunda?



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-04-04 09:57:17 CAT
Yasuwe: 30


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Imiti-ya-Malariya-yIgikatu-igiye-kujya-igezwa-ku-Bitaro-hifashishijwe-Drones.php