English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Sudan: Abaturage barenga 175 ni bo bamaze kumenyekana ko baguye mu bitero by’ibisasu.

Abaturage barenga 175 ni bo bamaze kumenyekana baguye mu bitero by’ibisasu byagabwe ku isoko ryo mu gace ka Kabkabiya gaherereye mu birometero 180 mu Majyaruguru ya Darfur, umutwe wa Rapid Support Forces ugashinjwa kugaba ibyo bitero.

Ibi bisasu byagabwe kuri iri soko, byahatewe mu gihe ryari ririmo abantu benshi, bituma bahita bahasiga ubuzima mu kanya gato.

Ikindi gitero cyagabwe ku modoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange, gihitana abari bayirimo bose uko ari 22. Aba kandi baje bakurikira abandi bantu 65 baguye mu gace ka Omdurman.

Muri rusange, intambara yongeye gukaza umurego muri iyi minsi cyane cyane ko imirwano hagati y’Ingabo za Leta, ziyobowe na General Abdel Fattah al-Burhan ndetse na Rapid Support Forces iyobowe na General Mohamed Hamdan uzwi nka Dagalo, yarushijeho gukara.

Kuva iyi ntambara yatangira muri Mata 2023, imaze guhitana abarenga ibihumbi 24 mu gihe abarenga miliyoni umunani bahunze, benshi bahungira imbere mu gihugu mu gihe abandi bahungiye hanze yacyo.



Izindi nkuru wasoma

Uko abaturage n'Inshuti z'u Rwanda muri Nigeria bifatanyije mu mugoroba wo Kwibuka

Abaturage ba Rusizi na Nyamasheke mu bwoba bw’ihagarara ry’ubucuruzi n’ubuzima

Leta ya Romania yagize icyo ivuga gishya ku bacancuro bayo barenga 300 banyuze mu Rwanda

Leta ni Umubyeyi! – Ubuhamya bw’abaturage bafashijwe na BDF nyuma yogusonerwa Miliyoni 50

Myanmar: Hamze kumenyekana umubare wabapfiriye mu mutingito



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-12 17:18:50 CAT
Yasuwe: 95


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Sudan-Abaturage-barenga-175-ni-bo-bamaze-kumenyekana-ko-baguye-mu-bitero-byibisasu.php