Kamonyi: Umusaza w’imyaka 68 yishwe by’agashinyaguro.
Inkuru y’akababaro mu Murenge wa Mugina, mu Karere ka Kamonyi, aho umusaza w’imyaka 68 yasanzwe yapfuye, ndetse bimwe mu bice by’umubiri we byari byaciwe, bikaba bikekwa ko yishwe n’abagizi ba nabi.
Uyu musaza wari utuye mu Mudugudu wa Mataba Nord, mu Kagari ka Jenda, umurambo we wabonetse kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2025. Abaturage babonye umurambo we bavuga ko wasanganywe ibice by’umubiri byakase, birimo ikiganza n’ibice byo mu isura, ibyo bikaba byatumye bakeka ko yishwe urw’agashinyaguro.
Nyuma yo kumenya aya makuru, inzego z’umutekano zahise zitangira iperereza, aho abantu bane bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yemeje aya makuru, avuga ko aba bagabo bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mugina mu gihe iperereza rikomeje.
Ati: “Polisi yafashe abagabo bane bakekwa kugira uruhare mu rupfu rwe, bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mugina, mu gihe iperereza rigikomeje.”
Kugeza ubu, umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu Bitaro bya Remera Rukoma kugira ngo hakorwe isuzuma rya nyuma, rikazafasha mu kumenya icyaba cyamuhitanye.
Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane icyihishe inyuma y’uru rupfu rw’aka gasozi, ndetse hagaragazwe ababigizemo uruhare bose, kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show