Sobanukirwa n’indwara yo mu mutwe ituma uyirwaye wese arya ibiryo byinshi kandi mu gihe gito.
Kurya ni ibisanzwe ndetse ni na bumwe mu burenganzira bw’ibanze bwa muntu, ariko kuryagagura ni indwara ndetse ikomeye cyane.
Ubu burwayi buzwi nka “Binge eating disorder (BED)”, ni uburwayi bwo mu mutwe butuma ubufite arya ibiryo byinshi kandi mu gihe gito, ku buryo n’iyo yaba ahaze akomeza kurya nta rutangira.
Ikigo cy’Abongereza Cyita ku Buzima, National Health Service, muri Nyakanga 2023 cyatangaje ko yaba ab’igitsina-gore cyangwa ab’igitsina-gabo bashobora kwibasirwa n’ubu burwayi, gusa bukaba bukunda kwibasira abantu guhera mu myaka 20 y’amavuko.
Iki kigo kandi kigaragaza ko abafite ubwo burwayi bwo mu mutwe bakunze kurangwa no guhindagurika mu marangamutima, kurya ibiryo byinshi kandi vuba vuba bakabikora nta rutangira, kugerageza guhisha ingano y’ibiryo barya, guhora bashaka kubika ibyo baza kurya mu kanya gato kari imbere , no kwibasirwa n’umubyibuho ukabije.
Ubushakashatsi bugaragza ko abafite umubyibuho ukabije atari ko bose bibasirwa n’indwara ya ‘Binge eating disorder’, ndetse n’abibasirwa n’iyi ndwara ngo siko buri gihe bibasirwa n’umubyibuho ukabije.
Iyi ndwara ishobora guterwa n’ibirimo agahinda gakabije, ihahamuka, uruhererekane rw’imiryango, ibibazo byo mu mitekerereze umuntu asanganwe, umuhangayiko, amateka y’umuryango umuntu akomokamo n’ibindi.
Ufite iyi ndwara ashobora kugana inzobere mu bujyanama bw’imitekerereze ndetse akaba yanagirwa inama yo kwivuza ugahabwa imiti, ndetse no kugirwa inama ku kuntu wafata amafunguro.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show