English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Central Africa:Ingabo z’u Rwanda zo muri batayo ya 59 zakoze igikorwa cyo gutanga maraso.

Ingabo z’u Rwanda zo muri batayo ya 59 ziri mu butmwa bw’Umuryango w’abibumbye (MONUSCA) muri  Central Africa zatangije ubukangurambaga bwo gutanga amaraso ku wa gatandutu tariki ya 25 Ugushyingo 2023.

 

Iki gikorwa cyabaye mu rwego rwo gufasha igihugu cya Central Africa  mu bukangurambaga bwayo bugira buti”tanga amaraso urokore ubuzima” binyuze mu bitaro by’Akarere ka Bossembele.

Biteganijwe ko muri ibibitaro by’Akarere ka Bossembele hazakusanywa ibice birenga 200 by’amaraso.

Dr Skeny Ngoumbana,uhagarariye igikorwa cyo gutanga amaraso muri ibi bitaro yashimiye ingabo z’u Rwanda  igikorwa zakoze cyo gutanga amaraso ,igikorwa cyiza cyo kurokora ubuzima bw’abantu kandi cyizagira uruhare runini mu rwego rw’ubuzima.

Umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda  ziri mubutumwa bw’amahoro  Rwabat2 Lt Col PC Runyange yashimye iki gikorwa cyakozwe anashimira n’ubufatanye mu rwego rw’umutekano hagati yabo n’abaturage ba Santarafurika.

Batayo y’ingabo zirwanira ku butaka Rwabat2 ishinzwe kubungabunga umutekano mu gice cy’umuhanda uturuka mu murwa mukuru Bangui kugera I Beloko werekeza mu gihugu cya Cameroon nibo bakoze iki gikorwa.

 



Izindi nkuru wasoma

Ibyo mutamenye ku gitero Israel yagabye ku bayobozi bakuru ba Hamas muri Qatar

Ibiciro by’ibicuruzwa ku masoko y’u Rwanda bikomeje gutumbagira

Umwihariko wa Zimbabwe yasusurukije Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rya Karongi 2025

Perezida wa Mozambique ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi

Nyamasheke: Abikorera basabwe kuba urufunguzo rw’iterambere binyuze muri Kivu Beach Expo & Open Da



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-11-26 17:44:18 CAT
Yasuwe: 372


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/SentrafurikaIngabo-zu-Rwanda-zo-muri-batayo-ya-59-zakoze-igikorwa-cyo-gutanga-maraso.php