Central Africa:Ingabo z’u Rwanda zo muri batayo ya 59 zakoze igikorwa cyo gutanga maraso.
Ingabo z’u Rwanda zo muri batayo ya 59 ziri mu butmwa bw’Umuryango w’abibumbye (MONUSCA) muri Central Africa zatangije ubukangurambaga bwo gutanga amaraso ku wa gatandutu tariki ya 25 Ugushyingo 2023.
Iki gikorwa cyabaye mu rwego rwo gufasha igihugu cya Central Africa mu bukangurambaga bwayo bugira buti”tanga amaraso urokore ubuzima” binyuze mu bitaro by’Akarere ka Bossembele.
Biteganijwe ko muri ibibitaro by’Akarere ka Bossembele hazakusanywa ibice birenga 200 by’amaraso.
Dr Skeny Ngoumbana,uhagarariye igikorwa cyo gutanga amaraso muri ibi bitaro yashimiye ingabo z’u Rwanda igikorwa zakoze cyo gutanga amaraso ,igikorwa cyiza cyo kurokora ubuzima bw’abantu kandi cyizagira uruhare runini mu rwego rw’ubuzima.
Umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda ziri mubutumwa bw’amahoro Rwabat2 Lt Col PC Runyange yashimye iki gikorwa cyakozwe anashimira n’ubufatanye mu rwego rw’umutekano hagati yabo n’abaturage ba Santarafurika.
Batayo y’ingabo zirwanira ku butaka Rwabat2 ishinzwe kubungabunga umutekano mu gice cy’umuhanda uturuka mu murwa mukuru Bangui kugera I Beloko werekeza mu gihugu cya Cameroon nibo bakoze iki gikorwa.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show