English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Sake:M23 yarashe ibisasu biremereye bihitana abantu 4

Ku wa gatanu taliki ya 31 Gicurasi 2024 abaturage 4 bo muri Lutobogo hafi ya sake mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru byahitanye abaturage bagera kuri 4 bikometsa n'abandi benshi ni mu ntambara ikomeje guhanganisha uyu mutwe na Leta ifatanyije n'abambari bayo.

Ibi ni ibyatangajwe n'abaturage batuye muri ibyo bice bemeza ko ibintu bikomeje kuzamba ahanini muri Sake no mu bice bya Kanyabayonga.

ku wa kane wabanje nabwo muri ibi bice hari hakomeje kuberamo intambara ikomeye ihuza Kongo n'abafatanyabikorwa bayo ndetse n'umutwe wa M23.

Lt Col Ndjike Guillaume uvugira igisirikare cya FATDC muri KIvu y'Amajyaruguru yemeje ko abo avugira bamaze kunesha ingabo za M23 muri Sake.

Gusa amakuru aturuka mu nzego z'umutekano avuga ko FARDC na SAMIDRC zari zimaze iminsi zigarurira ibice byinshi M23 yari yarafashe ibintu byabaye bibi cyane bigatuma abantu benshi bahasiga ubuzima.

Mu majyaruguru naho ntabwo byoroshye kuko M23 yamaze kwigarurira umudugudu wa Bulundi mu birometero 10 uvuye mu cyaro cya Kanyabayonga.



Izindi nkuru wasoma

Ngororero:Abantu barenga ibihumbi 100 nibo bakiriye Paul Kagame

DRC:Hafashwe abantu 10 bambaye nka Adam na Eva basambanira mu kivunge

Abantu barenga ibihumbi 37 bamaze kugwa mu ntambara ya Israel na Hamas

Rubavu:Abantu 37 bakomeretse umwe ahasiga ubuzima ubwo Paul Kagame yari mu bikorwa byo kwiyamamaza

Dore icyihishe inyuma y'ubushyuhe buri kwica abantu n'inyamaswa hirya no hino ku isi



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-01 01:35:58 CAT
Yasuwe: 114


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/SakeM23-yarashe-ibisasu-biremereye-bihitana-abantu-4.php