Perezida Kagame yagaragaje ishimwe rikomeye kuri Dr. Edouard Ngirente
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Nyakanga 2025 , Mu muhango ukomeye wabereye muri Village Urugwiro, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, yakiriye indahiro y’abayobozi bashya barimo Minisitiri w’Intebe mushya, Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta ndetse n’abandi bayobozi bashyizwe mu myanya y’ubuyobozi mu nzego nkuru z’igihugu.
Muri uwo muhango, Perezida Kagame yagaragaje ishimwe rikomeye kuri Minisitiri w’Intebe ucyuye igihe, Dr. Edouard Ngirente, ku bw’akazi k’indashyikirwa yakoze mu gihe cy’imyaka umunani yari amaze ari ku isonga rya Guverinoma.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yabanje gushimira Dr. Ngirente ku murimo mwiza yagaragaje kuva yagera kuri uwo mwanya mu mwaka wa 2017. Yagize ati:
“Ndabanza nshimire byimazeyo Minisitiri w’Intebe wari ucyuye igihe. Ndagira ngo mbanze mushimire akazi keza n’imyaka yari amaze agakora. Twakoranaga neza, ku buryo najyaga mutera urubwa ngahera ku izina rye, ngo ngire nte? Nkamubwira nti ‘Ba Minisitiri w’Intebe, ugire utyo,’ hanyuma agahera aho abigira atyo. Ndagushimira cyane.”
Ibi byagaragaje ubufatanye n’umwuka mwiza w’imikoranire wari hagati y’abayobozi bombi, bikaba ari isomo rikomeye ku bayobozi bashya barahiye ko kwicisha bugufi no kumvira inama bigira uruhare rukomeye mu gutsinda inshingano z’ubuyobozi.
Dr. Edouard Ngirente yagizwe Minisitiri w’Intebe ku wa 30 Kanama 2017. Muri iyo myaka umunani, yagiye agaragara nk’umuyobozi udakunda kuvugira mu bitangazamakuru ariko ugaragaza ibikorwa bifatika by’ubuyobozi. Yari ashinzwe guhuza ibikorwa bya guverinoma, gushyira mu bikorwa politiki z’iterambere rirambye, no gukurikirana imishinga ikomeye y’igihugu.
Muri manda ye, u Rwanda rwabashije gukomeza gutera imbere mu rwego rw’ubukungu, ibikorwa remezo, uburezi, n’ubuzima. Yanabaye ku isonga mu mikoranire ya hafi n’inzego mpuzamahanga, cyane cyane mu gihe u Rwanda rwakiraga inama mpuzamahanga zitandukanye.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show