English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

SACCO zo mu Ntara y’Iburengerazuba zirasabwa kuba umusemburo w’iterambere ry’abaturage.

Umuyobozi wa BDF, Munyeshyaka Vincent, arasaba abayobozi ba SACCO zo mu Ntara y’Iburengerazuba gushyira imbaraga mu gukangurira abaturage gukorana neza n’ibigo by’imari.

Ibi yabigarutseho mu rwego rwo gushimangira uruhare rw’imari mu iterambere ry’abaturage, aho yagaragaje ko mu mwaka ushize, abaturage 94% bakoranye n’ibigo by’imari, ariko hagikenewe kongerwa imbaraga mu kunoza iyo mikoranire.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Mutarama 2025, mu biganiro byahuje abafite aho bahuriye n’ibigo by’imari birimo BNR, SACCO na RCA.

Ni ubukangurambaga kandi bwabereye mu karere ka Rubavu ku rwego rw’Intara y’Iburengrerazuba muri gahunda ya Birashoboka na BDF. Aho bugamije kwihutisha no kunoza service zitangwa n’iki kigo.

Munyeshyaka yavuze ko SACCO ari umusingi ukomeye w’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage b’icyaro, ariko ashimangira ko bidasubirwaho hakenewe ubufatanye bushingiye ku bwizerane hagati y’abaturage n’izi koperative.

Ati “Iterambere ry’umuturage rirashoboka iyo akoranye neza n’ikigo cy’imari. Ariko kugira ngo ibi bishoboke, birasaba ko SACCO zishyira imbaraga mu gukangurira abaturage gukorana nazo, kandi zigashyiraho serivisi zibegereye kandi ziboroheye.”

Mu Ntara y’Iburengerazuba, SACCO zifite amahirwe yo kuba hafi y’abaturage benshi, cyane cyane abo mu cyaro, aho usanga bakeneye serivisi z’imari zibafasha kwiteza imbere.

Munyeshyaka yagaragaje ko ibigo by’imari, birimo na SACCO, ari ibikoresho bifasha mu guhindura imibereho y’abaturage, ariko ibyo bigo bikwiye gukorana n’abaturage mu buryo bunoze, bushingiye ku cyizere no kumva neza ibyifuzo byabo.

Mu rwego rwo gushyigikira iyo mikoranire myiza, Munyeshyaka yashimangiye ko hakwiye gushyirwaho gahunda z’ubukangurambaga zigamije kwigisha abaturage uburyo bwo gukoresha neza serivisi z’imari.

Ati  “Umuturage uzi neza akamaro k’ikigo cy’imari, nta kabuza azagikorana ubushake kandi neza. Ni ngombwa ko abaturage bacu basobanukirwa ko gukorana n’ibigo by’imari bibafasha kubona iterambere rirambye.”

Mu gihe SACCO zikomeje kuba igikoresho cy’ibanze mu gufasha abaturage kubona amahirwe yo kuzigama, gukoresha inguzanyo, no guhanga imishinga mito n’iciriritse, abayobozi bazo barasabwa kunoza imikoranire n’abaturage, by’umwihariko gushyira imbere serivisi nziza.

Abaturage nabo barakangurirwa kubyaza umusaruro aya mahirwe, kugira ngo iterambere ryabo bwite rijyane n’irya SACCO n’igihugu muri rusange.

Uyu mwuka wo gukorera hamwe, nk’uko Munyeshyaka abivuga, ni wo uzafasha u Rwanda kugera ku ntego zo guhindura ubukungu bushingiye ku baturage b’abanyamigabane b’imari, bityo iterambere rikagera kuri bose.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

SACCO zo mu Ntara y’Iburengerazuba zirasabwa kuba umusemburo w’iterambere ry’abaturage.

Tanzania: Perezida Samia Suluhu Hassan azongera kuba umukandida wa CCM mu matora ya 2025.

Volodymyr Zelensky ashaka intwaro zirimo imodoka za gisirikare n’ibifaru aho kuba abasirikare.

Rutsiro: Solange w’imyaka 29 wonsaga uruhinja rw’amezi icyenda, yakubiswe n’inkuba ahita apfa.

Abantu 12 bakubiswe n’inkuba bane muri bo bahita bitaba Imana.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-25 15:32:20 CAT
Yasuwe: 36


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/SACCO-zo-mu-Ntara-yIburengerazuba-zirasabwa-kuba-umusemburo-witerambere-ryabaturage.php