English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abantu 12 bakubiswe n’inkuba  bane muri bo bahita bitaba Imana.

Mu Karere ka Karongi inkuba yakubise abantu 12 mu bari bugamye imvura, 4 muri bo bahita bahasiga ubuzima abandi barahungabana.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 5 Mutarama 2025, mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Murambi mu Kagari ka Mubuga, hagaragaye urupfu rw’abantu bane bakubiswe n’inkuba.

Abakubiswe n’inkuba ni abantu 12 nk’uko Meya wa Karongi Gerald Muzungu yabihamirije Taarifa Rwanda.

Byabaye mu mugoroba ubwo abo bantu barimo n’abana bajyaga kugama mu nzu itaruzura iri hafi aho, inkuba ikahabakubitira.

Meya wa Karongi Gerald Muzungu ati “Nibyo koko ibyo byago byarabaye ubwo abantu 12 barimo abana bajyaga kugama imvura yari ibasanze mu nzira, inkuba ikahabakubitira. Abantu bane barimo abana bahise bapfa, abandi umunani bajyanwa kwa muganga.’’

Akomeza agira ati ‘’Abapfuye bazashyingurwa kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Mutarama 2024.’’ Yanihanganisha ababuriye ababo muri ibyo byago.

Amabwiriza ya MIDIMAR aburira abantu kwirinda inkuba, asaba abubaka gushyira iminara irinda inkuba ku nyubako, cyane izihurirwamo n’abantu benshi.

Amabwiriza avuga ko mu gihe umuntu ari mu nzu imbere hariho imvura ivanze n’inkuba n’imirabyo, asabwa kwirinda gukoresha ibyuma bizamukamo abantu mu nyubako z’amagorofa, kwirinda gukorakora no kwegera ibikoresho byose bikozwe mu byuma hamwe no kwirinda gukoresha ibintu byose bikoresha amashanyarazi mu gihe umuntu atizeye neza ko inyubako birimo ifite umurindankuba.

Mu gihe imvura yiganjemo imirabyo n’imihindo y’inkuba umuntu ari ku misozi asabwa kwihutira kujya mu nzu, kwirinda kuba ahantu hahanamye, kwirinda kugama munsi y’ibiti hamwe no kugama ahegereye iminara y’itumanaho itariho imirindankuba.

Amabwiriza avuga ko abantu bagomba kwirinda kwegera kugera kuri Metero 30 uruzitiro rukozwe mu byuma kuko byakongera amakuba yo gukubitwa n’inkuba, kwirinda kujya mu nkengero z’ishyamba ahubwo ukajya hagati mu ishyamba hatari munsi y’ibiti birebire.

Mu gihe inkuba n’imirambo biriho abantu bari mu mazi nk’imigezi n’ibiyaga basabwa kuyavamo, kwirinda kugumana mu ntoki ibyuma no guheka ikintu gifite akuma gasongoye kareba hejuru hamwe no kwirinda kugenda ku binyabiziga nk’amagare cyangwa amapikipiki.

Ibikoresho bikoreshwa n’amashanyarazi basabwa kubicomokora mu gihe hariho inkuba n’imirabyo, kwirinda kuba ahantu inkuba yigeze gukubitira kuko ishobora gusubira aho yigeze.

Ku bijyanye no kubaka, MIDIMAR itanga inama zo gusakaza amategura, naho abasakaza amabati nta murindankuba, hagashyirwaho insinga zihuza inguni zose z’inzu n’ubutaka.

Abantu bambara utwuma bashyira mu matwi(ecouteurs) badukuramo ubundi mu gihe cy’inkuba n’imirabyo abantu bakambara inkweto.



Izindi nkuru wasoma

Ikamyo yo mu bwoko bwa Howo yagonze ibitaro bya Gisenyi bane barakomereka.

Afande Kagame aramutse ampaye ubutaka muri Kigali nahubaka Hoteli -Gen. Muhoozi.

Bitunguranye Byiringiro Lague wifuzwaga cyane na Rayon Sports, yasinye umwaka n’igice muri Police

Abantu 12 bakubiswe n’inkuba bane muri bo bahita bitaba Imana.

Abiga mu mwaka wa Mbere muri Kaminuza y’u Rwanda barataka gutinda guhabwa mudasobwa.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-06 12:49:45 CAT
Yasuwe: 18


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abantu-12-bakubiswe-ninkuba--bane-muri-bo-bahita-bitaba-Imana.php