Rwamagana: Umucuruzi ruharwa w’ibiyobyabwenge yasanganywe ibiro 30 bidepye mu nzu ye.
Ku wa 23 Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’inzego z’ibanze n’abaturage baguye gitumo umugabo w’imyaka 34 y’amavuko, wari ufite ikiyobyabwenge cy’urumogi rungana n’ibilo 30 bidebye mu nzu ye.
Uyu mugabo yafatiwe mu mudugudu wa Rusave, akagari ka Gishore, mu murenge wa Nyakariro, ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 23 Ukwakira, ahagana saa Kumi n’imwe z’umugoroba.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana yemeje aya aya makuru avuga ko gufatwa kwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturge.
Ati “Polisi yari isanzwe ifite amakuru ko uyu mugabo ari mu bacyekwaho kuba abacuruzi ruharwa b’ikiyobyabwenge cy’urumogi, ku bw’imikoranire myiza n’abaturage baduhaye amakuru ko yaruzanye niko guhita tujyayo dusanga ruri mu nzu ye rungana n’ibilo 30.”
SP Twizeyimana akomeza agira ati ‘’Uyu mugabo akimara gufatwa yahise yiyemerera ko asanzwe acuruza urumogi kandi ko yaruzanirwaga n’umugabo urukura mu Karere ka Gicumbi akaruha umunyonzi urumugezaho noneho nawe akarugurishiriza mu rugo iwe kuko yari afite abakiliya basanzwe bamuzi ko arucuruza.”
SP Twizeyimana yongeye kuburira abishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge ko uburyo n’amayeri yose bakoresha babikwirakwizamo bigenda bitahurwa kandi ko ibikorwa byo kubafata bitazigera bihagarara icyaruta ari uko babireka batarabifatirwamo.
Uyu ukekwaho gucuruza ibiyobyabwenge yashyikirijwe urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo akurikiranwe, mu gihe ibikorwa byo gushakisha abafatanyaga nawe bigikomeje.
Nsengimana Donatien.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show