Rwamagana: Yikubise hasi arapfa nyuma yuko yaragerageje kwiba.
Umusore w’imyaka 22 bikekwa ko yari agiye kwiba ihene mu rugo rw’umuryango wo Murenge wa Gahengeri mu Karere ka Rwamagana, yitabye Imana nyuma yuko abaturage bagiye kumufata akiruka, akaza kwikubita hasi agahita apfa.
Uyu musore yitabye Imana nyuma yuko biketswe ko yari agiye kwiba ihene mu rugo rwo mu Mudugudu wa Kabarore mu Kagari ka Runyinya, mu Murenge wa Gahengeri.
Amakuru dukesha Televiziyo yitwa BTN, avuga ko ibi byabaye mu gicuku cyo ku ya 11 Ukuboza 2024, ubwo umuryango wo muri uyu Mudugudu wari ugiye kuryama, ukumva hari uri gucukura inzu yari irimo amatungo ashaka kwiba ihene, bagahita babyuka bagatabaza.
Nyuma yo gutabaza, abaturanyi bahise baza, uyu musore na we amaguru ayabangira ingata ariko ageze imbere yikubita hasi ahita yitaba Imana.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yemeje aya makuru y’uyu musore witabye Imana.
Ati “Abaturage bavuze ko yari umujura ngo yagiye kwiba mu kazu karimo ihene baramutesha noneho agerageje kwiruka bamufatira mu gishanga gitandukanya Fumbwe na Rusororo gusa ku bwo ibyago ahita apfa nyuma yo kwikubita hasi yubamye ahita ahwera.”
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show