Rutahizamu wa Mauritanie na APR FC Mamadou Sy ari munzira zimwerekeza muri Macedonia.
Rutahizamu w’IKipe y’Igihugu ya Mauritanie, Mamadou Sy, ashobora kwerekeza mu ikipe ya Tikves yo mu Cyiciro cya Mbere muri Macedonia nyuma yo gutandukana na APR FC.
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu irimbanyije ibikorwa byo gushaka abakinnyi bashya bazayifasha mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona y’u Rwanda barimo na rutahizamu.
Ni nyuma yuko abo umutoza Darko Nović yari afite barimo na Mamadou Sy umaze amezi atandatu ayigezemo bitakunze nk’uko abyifuza, ahitamo kuba yashaka abandi bazakomezanya urugendo.
Mamadou wari ugishaka uko afatisha umwanya wo gukina, yegerewe na Tikves na yo yagize ikibazo cya ba rutahizamu mu mukino ibanza ya Shampiyona ya Macedonia, kugira ngo ayifashe.
Mu gihe amaze muri APR FC yagezemo avuye muri Nouakchott King yo muri Mauritanie, Sy yatsindiye APR FC ibitego bibiri gusa.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show