English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Mbappé yatsinze hat-trick, Real Madrid isezerera Manchester City muri Champions League.

Mu mukino wa ⅛ cya UEFA Champions League wabaye ku wa Gatatu, tariki ya 19 Gashyantare 2025, Kylian Mbappé yigaragaje cyane atsindira Real Madrid ibitego bitatu, biyifasha gutsinda Manchester City 3-1 no gukomeza mu cyiciro gikurikiraho ku giteranyo cy’ibitego 6-3.

Manchester City yagiye gukina uno mukino idafite rutahizamu wayo ukomeye, Erling Haaland, wagize imvune mu mpera z’icyumweru. Nubwo Man City yagerageje gukina neza, Real Madrid yayitwaye neza kuva ku munota wa mbere.

Ku munota wa kane gusa, Real Madrid yafunguye amazamu binyuze kuri Kylian Mbappé, ubwo Luis Dias atashoboye gukuraho umupira muremure, Mbappé ahita aroba umunyezamu Ederson atsinda igitego cya mbere.

Ibibazo bya Man City byakomeje kuba bibi nyuma y’uko myugariro John Stones avunitse ku munota wa karindwi, agasimburwa na Nathan Aké. Ku munota wa 33, Vinicius Junior yihutiye kuzamukana umupira, awuha Rodrygo, wawukojejeho gato arawutanga kuri Mbappé, atsinda igitego cya kabiri cy’uyu mukino.

Igice cya mbere cyarangiye Real Madrid iyoboye n’ibitego 2-0, ndetse mu gice cya kabiri yakomeje kotsa igitutu Man City. Ku munota wa 61, Mbappé yongeye kwerekana ubuhanga bwe atera ishoti rikomeye atsinda igitego cye cya gatatu.

Manchester City yabonaga igoranye inzira igana mu izamu ry’abanya-Espagne, aho yateye ishoti ryayo rya mbere ryizewe ku munota wa 70. Mu minota ibiri y’inyongera, Man City yabonye igitego cy’impozamarira kuri coup franc ya Omar Marmoush, umupira ukubita umutambiko ugasanga Nico Gonzalez atsinda igitego.

Umukino warangiye Real Madrid itsinze Manchester City ibitego 3-1, igira ibitego 6-3 mu mikino yombi bikaba byayihesheje gukomeza mu cyiciro gikurikiraho cya Champions League.

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Gatatu, Paris Saint-Germain yanyagiye Brest ibitego 7-0, igira impuzandengo ya 10-0 mu mikino yombi. Naho PSV Eindhoven yatsinze Juventus 3-1, biyifasha gukomeza ku giteranyo cy’ibitego 4-3.

Tombola y’uburyo amakipe azahura muri ¼ cy’irangiza iteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 21 Gashyantare 2025.



Izindi nkuru wasoma

U Rwanda rusaba RDC gushyigikira inzira z’amahoro muri Congo. Ibyo Amb. Ernest yeretse Loni.

Icyakurikiyeho nyuma yuko umugore atawe muri yombi azira gukata igitsina cy’umugabo we.

Mbappé yatsinze hat-trick, Real Madrid isezerera Manchester City muri Champions League.

RDC: Abasirikare n’Abasivili basaga 500 barekuwe muri gereza ya Mulunge mu gihe M23 isatira Uvira.

Minisitiri Mugenzi yibukije ababyeyi uruhare rwabo mu gutahura abana babo bari muri Congo.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-20 09:09:12 CAT
Yasuwe: 40


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Mbapp-yatsinze-hattrick-Real-Madrid-isezerera-Manchester-City-muri-Champions-League.php