English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rutahizamu Fall Ngagne wa Rayon Sports yahawe ikiruhuko gito kubera imvune yoroheje.

Umunya-Senegal ukina ataha izamu mu ikipe ya Rayon Sports, Fall Ngagne yahawe ikiruhuko n’iyi kipe kubera imvune.

Ku wa mbere tariki 16 Ukuboza 2024, ikipe ya Rayon Sports yasubukuye imyitozo nyuma yo gutsinda ikipe ya AS Kigali ibitego 3-1. Muri iyi myitozo ikipe ya Rayon Sports yakoze, rutahizamu Fall Ngagne ntabwo yigeze ayigaragaramo.

Ubwo ikipe ya Rayon Sports yatsindaga ikipe ya AS Kigali, Fall Ngagne yatsinzemo ibitego 2 muri 3 byabonetse. Fall Ngagne ubwo yatsindaga igitego cya 3, yahuye na myugariro wa AS Kigali bituma uyu mukinnyi wa Rayon Sports agira ububabare mu ivi.

Ubwo Rayon Sports yasubukuraga imyitozo, Fall Ngagne yari afite ububabare ndetse butuma gukora imyitozo atabishobora. Abaganga ba Rayon Sports ku munsi wo ku wa tariki 17 Ukuboza 2024, baramusuzumye basanga imvune ye idakomeye.

Basabye umutoza wa Rayon Sports ko Fall Ngagne yaba aretse gukora imyitozo akabanza akaruhuka, yiyitaho kugirango ubwo iyi kipe izaba ikina na Police FC azabe ahari kandi ameze neza.

Fall Ngagne yaje guhabwa igikiruhuko cy’iminsi 5 kuva ku wa Kabiri. Uyu mukinnyi azagaruka mu myitozo ya Rayon Sports kuwa mbere w’icyumweru gitaha tariki 23 Ukuboza 2024.

Rutahizamu Fall Ngagne kugeza ubu niwe uyoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi kuko afite ibitego 8 ndetse yanatanze umupira umwe uvamo igitego. Mu mikino 13 uyu mukinnyi amaze gukina yagize uruhare mu bitego 9.



Izindi nkuru wasoma

Mu gihe hadakurikijwe itegeko ntago twiteguye gukinira Igikombe cy’Amahoro – Rayon Sports

Ese koko Mukura VS ishobora kudaterwa mpaga kubera raporo yihariye y’abatekinisiye?

Ndwaye iki se? –Umutoza Robertinho yagaragaje ibinyoma byose bya Rayon Sports

Uwari Perezida wa Rayon Sports yasabye abakunzi ba ruhago gutabara ‘umugabo’ uri mu kaga’

Abayobozi bo bararuciye bararumira: Ese ni nde ukwiye kubazwa igihombo cya Rayon Sports?



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-20 20:35:49 CAT
Yasuwe: 135


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rutahizamu-Fall-Ngagne-wa-Rayon-Sports-yahawe-ikiruhuko-gito-kubera-imvune-yoroheje.php