English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Mu gihe hadakurikijwe itegeko ntago twiteguye gukinira Igikombe cy’Amahoro – Rayon Sports

Nyuma y’uko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ritangaje icyemezo cy’uko umukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro hagati ya Rayon Sports na Mukura Victory Sports FC uzasubukurwa nyuma yo guhagarara ku munota wa 27’ kubera ikibazo cy’amashanyarazi, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko bwamaze kujuririra icyo cyemezo.

Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Huye ku wa 15 Mata 2025, wahagaritswe kubera urumuri rudahagije nyuma y’uko habayeho “short circuit” ikomeye, nk’uko byagaragajwe na raporo ya EUCL n’izindi mpuguke. FERWAFA yemeje ko nta burangare bwagaragaye ku bateguye umukino, ibi bikaba byarashingiweho mu gufata icyemezo cyo kuwusubukura tariki 22 Mata 2025.

Nyamara, Rayon Sports ntiyanyuzwe. Mu itangazo yasohoye, ivuga ko isaba gushyira mu bikorwa ingingo ya 38.3 y’amategeko ya FERWAFA, ivuga ko iyo impamvu ituma umukino udakinwa iri mu bushobozi bw’ikipe yakiriye, iyo kipe igomba guhanwa itsinzwe mpaga. Bityo Rayon Sports ikavuga ko igomba guhabwa intsinzi y’ibitego 3-0.

Iyi kipe yongeyeho ko nibitagenda uko amategeko abiteganya, itazitabira icyiciro gikurikiraho cy’iryo rushanwa, ari na cyo gisigaye mbere y’umukino wa nyuma.



Izindi nkuru wasoma

Mu gihe hadakurikijwe itegeko ntago twiteguye gukinira Igikombe cy’Amahoro – Rayon Sports

Ndwaye iki se? –Umutoza Robertinho yagaragaje ibinyoma byose bya Rayon Sports

Uwari Perezida wa Rayon Sports yasabye abakunzi ba ruhago gutabara ‘umugabo’ uri mu kaga’

Abayobozi bo bararuciye bararumira: Ese ni nde ukwiye kubazwa igihombo cya Rayon Sports?

Rayon Sports mu Gihirahiro: Robertinho na Mazimpaka bahagaritswe mbere y’urugamba na Mukura VS



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-04-18 09:46:06 CAT
Yasuwe: 33


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Mu-gihe-hadakurikijwe-itegeko-ntago-twiteguye-gukinira-Igikombe-cyAmahoro--Rayon-Sports.php