English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Muhire Kevin yabaye nk’igicuruzwa kiri ku isoko hano mu Rwanda  abantu bareba bakiruka

Uwari Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin, amakipe hano mu Rwanda ntarimo gushaka kumwikoza.

Umwaka ushize w’imikino Muhire Kevin ni umwe mu bakinnyi bafashize cyane ikipe ya Rayon Sports kuko umwanya wa kabiri iyi kipe yasorejeho uwavuga ko awufitemo uruhare ntabwo yaba abeshye.

Nubwo yitwaye neza ariko shampiyona yagiye kurangira abakunzi ba Rayon Sports batarimo kwishimira uko yitwara mu kibuga ndetse no hanze y’ikibuga.

Muhire Kevin muri Rayon Sports yasoje amasezerano y’umwaka yari yasinye, bivuze ko abonye ikipe yagendera ubuntu ntacyo ikipe ibonye ( Free Agent).

Muhire Kevin yabaye nk’igicuruzwa umuntu areba akiruka

Iyo bavuze ko igicuruzwa kirimo kurebwa ariko abakireba bakiruka, bivuze ko abaguzi bashobora gusanga gihenze cyangwa ugasanga gifite intenge ituma kitangurwa.

Ubwo shampiyona yasozwaga, Muhire Kevin yatangiye kuvugwa cyane mu ikipe ya APR FC bijyanye ni uko yari yitwaye mu mwaka ushize ndetse bigakomerezaho no muri iyi Saison ya 2024/2025.

Iyi nkuru ya Muhire Kevin yaje gukomera cyane ubwo yahamagarwaga mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, yajya mu mwiherero akagenda yambaye imyenda y’amabara ikipe ya APR FC isanzwe yambara ( umukara n’umweru).

Ku munsi w’ejo hashize tariki 2 kamena 2025, nibwo ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko nta biganiro bigeze bagirana na Muhire Kevin ndetse ko batazi aho aya makuru arimo guturuka.

Amwe mu makuru ahari avuga ko kujya mu itangazamakuru cyane biri mu byo ikipe ya APR FC yagendeyeho ariko kandi no gutangaza ko atayikinira mu myaka ishize nabyo bikaba byatumye ubuyobozi busubiza ibitekerezo inyuma bugafata uyu mwanzuro wo kureka Muhire Kevin.

Benshi barimo kugaruka ku nkuru ya APR FC na Muhire Kevin ariko nta nkuru n’imwe igarura uyu ukinnyi muri Rayon Sports kandi yari kapiteni wayo mu myaka 2 ishize bamwe banavuga ko ari umwana w’ikipe.

Ubwo ikipe ya Rayon Sports yatsindwaga na APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro, Muhire Kevin yagiye mu itangazamakuru avuga ko utakina ushonje ngo witware neza.

Iri jambo ryababaje cyane abayobozi ba Rayon Sports ndetse bikubitiraho kuba Muhire Kevin yari umwe mu bashinjwa gukina nabi ibintu atari amenyereweho, byatumye ubuyobozi bw’ikipe bufata umwanzuro wo kutazakomezanya nawe.

Si ubuyobozi gusa kuko n’umutoza mushya Afhamia Lotfi, avuga ko ibintu yabonye Muhire Kevin akina, abona ntacyo bizamufasha mu mikinire ye ariko ngo yemeye kuba umusimbura yaguma muri Rayon Sports ntakibazo.

Biragoye ko ikipe zitari Rayon Sports cyangwa APR FC zaza kuganiriza Muhire Kevin bitewe n'igiciro cye. Police FC ishobora kubigerageza, ubona ko nta narimwe yigeze ivugwa mu biganiro n'uyu mukinnyi.

Nubwo Muhire Kevin amakipe hano mu Rwanda arimo kumwanga ariko hari amakuru avuga ko Al-Merrikh SC yo muri Sudan ishaka kumusinyisha ndetse ko ishobora kumutangaho amafaranga atari macye.



Izindi nkuru wasoma

Uko Umubiligi ufite inkomoko mu Rwanda yagaragaye kuri filime yitwa’Smurfs’

Muhire Kevin yabaye nk’igicuruzwa kiri ku isoko hano mu Rwanda abantu bareba bakiruka

Rwanda Premier League: Byaba bigiye kuba amahirwe kuri bamwe mu bakinnyi bahawe ibihembo

Uwatozaga ikipe ikomeye hano mu Rwanda yemejwe nk’umutoza mushya wa Rayon Sports

Kigali: Agakiriro ko ku Gisozi kafashwe n’inkongi y’umuriro ifite ubukana



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-06-03 10:20:33 CAT
Yasuwe: 36


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Muhire-Kevin-yabaye-nkigicuruzwa-kiri-ku-isoko-hano-mu-Rwanda--abantu-bareba-bakiruka.php