Rwanda Premier League: Byaba bigiye kuba amahirwe kuri bamwe mu bakinnyi bahawe ibihembo
Rwanda Premier League ishinzwe gutegura shampiyona y’u Rwanda, yatanze ibihembo ku bitwaye neza muri saison 2024-2025.
Ku wa gatanu tariki 30 Gicurasi 2025, nibwo hatazwe ibihembo kuri bamwe mu bitwaye neza muri shampiyona y’u Rwanda saison 2024-2025.
Ni ibihembo byatangiwe muri Kigali Convetion Center, guhera saa kumi n’ebyiri z'umugoroba, iki kirori cyaricyamaze gutangira, kiyobowe na Rigoga Ruth ndetse na Ryan Manzi.
Abakinnyi benshi, abayobozi b’amakipe, abayobora Rwanda Premier League ndetse na FERWAFA bari bahari.
Hatanzwe ibihembo bitandukanye harimo igihembo cy’umuzamu mwiza cyegukanwa na Sebwato Nikolas wahigitse abarimo Kadime Ndiaye na Pavel Nzilla.
Ibindi byatanzwe ni icyiciro cy’umutoza mwiza, cyegukanwe na Darko Novic wahigitse abarimo Robertinho na Mbarushimana Shabani.
Igihembo cy’umukinnyi watsinze igitego cyiza, cyahawe Biramahire Abeddy ahigitse abarimo Kwitonda Alain Bacca na Niyigena Clement, bari bahanganye cyane.
Igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi cyahawe Umar Abba ukinira Bugesera FC watsinze ibitego 17.
Hanatangajwe kandi ikipe ya Saison. Abakinnyi 11 barimo Sebwato Nikolas, Niyigena Clement, Yousou Diagne, Niyomugabo Claude, Uwumukiza Obed, Ruboneka Bosco, Henry Musanga, Boateng Mensah, Umar Abba, Fall Ngagne, Cheick Djibril Ouattra.
Hanatanzwe kandi igihembo cy’umukinnyi ukiri muto cyegukanwe na Hussein Kiza Selaphin ahigitse abarimo Adama Bagayogo na Mutunzi Darcy.
Igihembo cyasoje ibi birori byo gutanga ibihembo ni icy’umukinnyi mwiza wa Saison cyegukanwe na Niyigena Clement ahigitse abarimo Cheick Djibril Ouattra ndetse na Umar Abba.
Ibi bihembo bifasha iki shampiyona?
Ibi bihembo bitanzwe ku nshuro ya kabiri nyuma yaho hashyizweho urwego rushinzwe shampiyona (Rwanda Premier League). Ibi bihembo kuva byatangira gutangwa ubona ko hari isura nziza byatanze bitandukanye ni uko byari bimeze mu myaka micye ishize.
Gutanga ibi bihembo twagiye tubona ko iyo umukinnyi atekereza ko shampiyona nirangira hari igihembo ashobora guhabwa, akorana imbaraga nyinshi ndetse ni naho tubona abahanga benshi bigakomeza shampiyona.
Ibi bihembo ni inzira nziza ku bakinnyi bifuza kubona amakipe hanze y’u Rwanda
Abagura bakanagurisha abakinnyi bavuga ko imbogamizi akenshi zibaho mu kugurisha abakinnyi bo mu Rwanda ngo nuko ubura icyo ugenda werekana cyane ko amakipe menshi atajya agendera ku mashusho amwe n’amwe mu kibuga kuko usanga rimwe na rimwe abeshya.
Umukinnyi wigaragaje muri shampiyona akenshi ushobora kugendera kuko yitwaye muri icyo ghe ariko bikanaba akarusho iyo hari igihembo ahawe bisa neza kuko n’ikipe imushaka ishobora ubigenderaho ikaba yamusinyisha.
Ugendeye no ku makipe amwe n’amwe hano mu Rwanda iyo ajya kugura usanga areba uko umukinnyi yitwaye muri shampiyona ndetse no mu bihembo byatanzwe niba ari mu babihawe.
Bamwe mu bakinnyi bahawe ibihembo byaba bibafunguriye inzira?
Bamwe mu bakinnyi bari bitabiriye ibi bihembo hari amakipe arimo kubifuza cyane aturuka hanze y’u Rwanda. Muri aba bakinnyi haravugwa Niyigena Clement, Cheick Djibril Ouattra, Muhire Kevin, Ruboneka Bosco ndetse n’abandi.
Urimo kugarukwaho cyane ni Niyigena Clement umaze iminsi avugwa muri Pyramid FC ibarizwa mu gihugu cya Misiri.
Niyigena Clement guhabwa iki gihembo cy’umukinnyi witwaye neza muri shampiyona bisa n’ibyamwongereye amahirwe menshi yo kwerekeza muri iyi kipe ariko kandi hari n’amakuru avuga ko muri Pyramid FC byanze hari n’andi amwifuza mu bihugu by’Abarabu.
Guhabwa ibihembo akenshi bifungura amarembo ku bakunnyi kuko bigaragaza uruhare n’ubushobozi bw’umukinnyi muri shampiyona.
Shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda yarangiye ikipe ya APR FC ari yo yihariye ibikombe hano mu Rwanda kuko yatwaye ibikombe bitatu birimo Shampiyona, igikombe cy’Amahoro ndetse n’igikombe cy’Intwari.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show