English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ubwicanyi, gufata ku ngufu n’iyica rubozo - Impuruza ya Volker ku byabaye mu burasirazuba bwa DRC

Komiseri Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burenganzira bwa Muntu, Volker Türk, yatangaje ko ibiri kubera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) byarenze urugero, aho ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu biri gukorwa n’impande zose ziri mu ntambara.

Mu kiganiro yahaye Akanama gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu mu Muryango w’Abibumbye i Genève mu Busuwisi ku wa Mbere, tariki ya 16 Kamena 2025, Volker Türk yavuze ko umwuka uri mu burasirazuba bwa Congo “uteje impungenge zidasanzwe.”

Yagize ati “Mu gihe imirwano ikomeje kwiyongera mu Ntara za Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo, ibiri kubera muri ako karere ni ibikomeye kandi biteye impungenge.’’

Yavuze ko ibikorwa by’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu birimo ubwicanyi, gufata ku ngufu, iyicarubozo n’ubundi bugizi bwa nabi, byose bikomeje gukorwa n’impande zose zirwana – harimo ingabo za Leta ya Congo (FARDC), abarwanyi ba M23 ndetse n’imitwe y’abasivili yitwaje intwaro nka Wazalendo.

Volker Türk yagarutse ku byabaye ubwo umutwe wa M23 wafataga umujyi wa Goma mu ntangiriro z’uyu mwaka, aho yavuze ko abasirikare ba Leta ya Kinshasa ndetse n’abarwanyi ba Wazalendo bakoze amahano.

Yagize ati “Abasirikare ba Congo ndetse n’abarwanyi ba Wazalendo bishe abaturage benshi, abandi babafata ku ngufu. Ibi bikorwa byose birimo guhonyora uburenganzira bwa muntu ku buryo bukomeye kandi bidakwiye kwihanganirwa.’’

Ubuyobozi bwa M23 buhora bushinja Leta ya Congo ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu, buvuga ko ari yo mpamvu nyamukuru ituma burwana, hagamijwe guharanira ko abaturage bibohora iyo ngoyi.

Mu kwezi kwa Gashyantare 2025, Inama idasanzwe ya 37 y’Uburenganzira bwa Muntu yateranye ngo yige ku kibazo cy’ihohoterwa rikorerwa mu burasirazuba bwa DRC. Iyo nama yemeje ko hakorwa iperereza ryimbitse ku byaha byavuzwe, hagamijwe gutanga ubutabera no guharanira ko ibyo bikorwa bitazongera.

Volker Türk yasabye Umuryango mpuzamahanga kudakomeza kurebera ibyabaye, asaba ko hagira igikorwa cyihuse cyo kurengera ubuzima bw’inzirakarengane ziri muri Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo, aho ubuzima bw’abagore n’abana bwugarijwe bikabije.

Nsengimana Donatien |Ijmbo.net



Izindi nkuru wasoma

Ubuyapani bwananiwe gufata uruhande ku bushyamirane bwa Amerika na Iran

Ubwicanyi, gufata ku ngufu n’iyica rubozo - Impuruza ya Volker ku byabaye mu burasirazuba bwa DRC

Ngororero - Muhanga: Impuruza ku bucukuzi bubi – ‘Turashaka iterambere, si urupfu!

FERWAFA igiye gufata umwanzuro ku mukino wahuje Rayon Sports na Bugesera FC

SADC, EAC na CIRGL: Ni nde uzatsinda urugamba rw’amahoro mu Burasirazuba bwa Congo?



Author: Nsengimana Donatien Chief Editor Published: 2025-06-17 10:25:51 CAT
Yasuwe: 41


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ubwicanyi-gufata-ku-ngufu-niyica-rubozo--Impuruza-ya-Volker-ku-byabaye-mu-burasirazuba-bwa-DRC.php