English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rusizi: Bane batawe muri yombi bakekwaho  gutsinsura urutoki rw’umukecuru w’imyaka 64 y’amavuko.

Mu mudugudu wa Gasihe, akagari ka Butanda, umurenge wa Butare, akarere ka Rusizi, RIB yafunze abantu bane bakekwaho gutsinsura insina 80 zose bakazararika za  Nikuze Libérée w’imyaka 64.

Bamwe mu baturanyi ba Nikuze bavuga ko ko izo nsina n’ibishyimbo baranduye byari biri mu mubande, mu baketswe harimo uwamwoneshereje akamurihisha, akaba yahoraga amuhigira.

Ati “Uwo murima wari uteyemo insina 80, zose bazitsinsuye. Twabaruyemo 25 zari ziriho ibitoki birimo n’ibyari bikuze yatekerezaga ko azabyikenuza, none byose byshyizwe hasi.”

Abaturage kandi bavuga ko ari ubugome bw’indenga, bagashimira inzego z’umutekano zagize abo zifata bakaba bagiye guhatwa ibibazo kugira ngo hamenyekane ukuri kubyihishe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Butare, Ngamije Ildéphonse yemeje ayamakuru ko ari yo. Avuga ko uyu mukecuru yabyutse mugitondo ajya kureba urutoki rwe, yagerayo agatungurwa no gusanga insina 80 zararitse aho.

Ati “Twarahageze nk’inzego z’ibanze hamwe n’iz’umutekano dusanga koko insina zararitse, hanaranduwe bimwe mu bishyimbo yari amaze gutera, ariko mu kubisuzuma hafatwa abantu 4 mu rwego rw’iperereza.”

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Rusizi: Yapfiriye muri Kasho ya Polisi ya Kamembe.

Ruhango: Uwaruri gusengera umurwayi yapfiriye mu maboko ye ahita atabwa muri yombi.

Hasohowe impapuro zo guta muri yombi Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu.

Mali: Perezida yanyujije umweyo muri guverinoma usiga Minisitiri w’Intebe yereswe imiryango.

Kizza Besigye yashimutiwe muri Kenya, ajya gufungirwa muri kasho ya gisirikare muri Uganda.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-16 19:01:03 CAT
Yasuwe: 49


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rusizi-Bane-batawe-muri-yombi-bakekwaho--gutsinsura-urutoki-rwumukecuru-wimyaka-64-yamavuko.php