English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Senateri Uwera Pélagie yongeye gusekerwa n’amahirwe atorerwa kuba muri Sena ya PAP.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Umutwe wa Sena, Kuri  uyu wa 22 Ukwakira 2024 yatoye  Abasenateri 2 bahagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko Nyafurika (PAP), Senateri Uwera Pélagie akaba yongeye kugirirwa icyizere.

Hari hashize umusi umwe gusa Umutwe w’Abadepite utoye Abadepite batatu bazayihagararira muri PAP, kuri uyu   Munsi hakaba hatowe abasenateri babiri bazahagararira u Rwnda ari bo; Senateri  Bideri John Bonds na Senateri Uwera Pélagie. Aba bombi bakaba atari bashya muri izi nshingano, kuko no muri Manda icyuye ighe bari bahagarariye u Rwanda muri PAP nk’Abasenateri.

Nyuma yo gutorwa, aba basenateri batangaje  ko muri manda ishize barushijeho gushyira imbere gahunda zifitiye inyungu u Rwanda ndetse biteguye gukomeza guharanira ko Umugabane w’Afurika urushaho kuba umwe binyuze muri iyi Nteko.

Aba ba Senateri baje biyongera ku Badepite 3 batowe ku wa Mbere tariki ya 21 Ukwakira 2024 ari bo Depite Wibabara Jennifer, Depite Bitunguramye Diogene na Tumukunde Aimée Marie Ange. Bityo bakaba 5 bahagarariye u Rwanda muri PAP.

PAP ni Inteko Ishinga Amategeko yo ku rwego rwa Afurika, ikaba urwego Nshingamategeko rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Ni rumwe mu nzego 9 zagenwe mu masezerano yo mu 1991, (Abuja Treaty) ashyiraho umuryango wita ku bukungu ku mugabane wa Afurika.

Igizwe n’Abadepite 275 bahagarariye ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, kandi buri gihugu gihagararirwa n’abagize Inteko Ishinga Amategeko batanu.



Izindi nkuru wasoma

Mali: Perezida yanyujije umweyo muri guverinoma usiga Minisitiri w’Intebe yereswe imiryango.

Kizza Besigye yashimutiwe muri Kenya, ajya gufungirwa muri kasho ya gisirikare muri Uganda.

Nyanza: Abagabo 3 bakekwaho gutemagura umugore w’umucuruzi batawe muri yombi.

DNA Test zagaragaje ko Vinicius Jr akomoka mu bisekuru byo muri Afurika.

Kamonyi: Operasiyo idasazwe yasize 8 batawe muri yombi barimo n’itsinda ry’ibihazi.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-22 16:26:39 CAT
Yasuwe: 114


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Senateri-Uwera-Plagie-yongeye-gusekerwa-namahirwe-atorerwa-kuba-muri-Sena-ya-PAP.php