English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nyabihu: Inkongi y'umuriro idasanzwe yatwitse amaduka 8 arashya arakongoka.

Mu karere ka Nyabihu,umurenge wa Bigogwe akagari ka Rega habereye impanuka y'inkongi y'umuriro yatwitse amaduka 8 y'ubucuruzi muri iki gitondo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'akagari ka Rega Maniragaba Eric yaganiriye n'Ikinyamakuru Ijambo.net yemeza iby'iyi nkongi  y’umuriro.

Iyi nkongi yatangiye ahagana i saa kumi n'ebyiri n'Iminota mirongo ine zo kuri uyu wa 22 Ukwakira 2024 itewe n'umuryango umwe w’inzu wari ufite ikibazo cya Installation y’amashanyarazi.

Yavuze ko mu gitondo basanze inzu zafashwe n'umuriro ati "Amakuru dufite nuko umuryango umwe wari ufite ibibazo bya Installation, rero yafashwe ihita ikongeza indi miryango 8, yose irashya irakongoka, imodoka zizimya inkongi imwe uvuye Rubavu indi uvuye Musanze zahahuriye zitabaye, kugira ngo n'andi maduka y'ubucuruzi adafatwa n'umuriro."

Eric akomeza  avuga ko kugeza ubu bakibarura ngo barebe umubare w'ibyangiritse ariko amaduka ane y'uwitwa Hibukande Jean yahiye cyane aho harimo ibicuruzwa bitandukanye birimo inyongeramusaruro,imiti yica udukoko mu myaka n'ibindi bitandukanye.

Maniragaba Eric yaboneyeho no gushimira ubuyobozi bwa Polisi bwatabaye bukazana kizimyamoto ndetse n'abaturage babaye hafi bakazimya uko bashoboye, asaba n'abangirijwe ibicuruzwa n'inkongi y’umuriro kwihangana.

Mu karere ka Nyabihu inkongi z'umuriro ntabwo zari ziherutse kuhagaragara usibye mu turere bihana imbibi nka Musanze na Rubavu usanga hari ibikorwa byinshi by’ubucuruzi n’ikoreshwa rya gaze abaturage basabwa kwitondera.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Nyabihu: Inkongi y'umuriro idasanzwe yatwitse amaduka 8 arashya arakongoka.

Nyabihu: Umunyeshuri yapfiriye ku ishuri bitunguranye.

Inkongi y’umuriro yibasiye imwe muri Hoteli zikomeye mu Karere ka Musanze irashya.

DRC: Inkongi y’umuriro yibasiye amazu n’umutungo w’abaturage birashya birakongoka.

Nyabihu:Kera kabaye ikibazo cy’abasenyewe n’ibiza cyavugutiwe umuti.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-22 08:54:12 CAT
Yasuwe: 131


Comments

By Papa God on 2024-10-22 11:00:38
 Ibaze ko niba abobacuruzi batari bafite ubwishingizi,basubijwe aho bavuye badafite na busa.Mufate mumugongo abo bacuruzi Landlord we parcel ntiyahiye azongera yubake.

By Papa God on 2024-10-22 10:57:30
 Ibaze ko niba abobacuruzi batari bafite ubwishingizi,basubijwe aho bavuye badafite na busa.Mufate mumugongo abo bacuruzi Landlord we parcel ntiyahiye azongera yubake.

By NYANGEZI ASIIMWE Felix on 2024-10-22 03:50:16
 Kabisa mukomeze mutugezeho amakuru turabemera cyane



Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Nyabihu-Inkongi-yumuriro-idasanzwe-yatwitse-amaduka-8-arashya-arakongoka.php