English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rusizi: Abaturiye ikirwa cya Gihaya bazivuriza he?

Mu Murenge wa Gihundwe  ho mu Karere ka Rusizi  abatuye  ku kirwa cya Gihaya, bavuga ko babangamiwe no kuba bafite ivuriro rito  bubakiwe  ariko  imyaka ibiri irihiritse ridakora.

Kuba ntavuriro ribegereye bafite akaba nta bwato  bafite  ngo bibagiraho ingaruka  zikomeye, dore ko  bituma bishora mu mazi  bagiye gushaka aho bakwivuza  hakurya y’iki kirwa ariko bamwe bakahasiga ubuzim,a bitewe no kubura ubutabazi bw’ibanze.

Iri vuriro rito rimaze imyaka isaga ibiri ridakora ryubatswe mu mwaka wa 2014 ku kirwa cya Gihaya, kugira ngo abaturiye iki kirwa  babone serivisi z’ubuvuzi  bitabagoye  cyane ko kujya  kuyandi mavuriro harimo urugendo rurerure.

Abahatuye bavuga ko  mu myaka ibiri itambutse nta muganga wongeye  gukandagiza ibirenge kuri Gihaya ibi ngo bituma bagorwa no kubona imiti, hakiyongeraho no kuba bafite ikibazo cy’ubwato dore ko bafite ubwato bumwe gusa, ibi bakabatera kudagadwa  ku buryo  hari n’abagwa mu nzira bajyiye kwivuriza ku yandi mavuriro.

Dukuzumuremyi Anne Marie Umuyobozi w’a Karere ka Rusizi  wungirije ushizwe imibereho myiza y’abaturage, yavuze ko hari gukorwa ibishoboka byose  ku buryo  iki kibazo kizakemuka vuba bidatinze.

  Gihaya iherereye   mu Kiyaga cya Kivu  rwagati   werekeza mu bindi bice by’Umurenge wa Gihundwe.

 

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Rusizi: Urubyiruko nirwo rukomeje kwishora mu nzira y’ubujura.

Abaturiye Akarere ka Gatsibo barishimira imirimo yo kwagura Uruganda rw’Umuceri ko iri kugera kum

Rusizi: Abaturiye ikirwa cya Gihaya bazivuriza he?

Rusizi:Mu ngo 1000 zabanaga mu makimbirane izisigaye ni 400

Rusizi:Habonetse umurambo wa DASSO bikekwaho yaba yishwe



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-21 07:34:02 CAT
Yasuwe: 28


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rusizi-Abaturiye-ikirwa-cya-Gihaya-bazivuriza-he.php