English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rusizi: Abanyeshuri bagerageje kuroga bagenzi babo bakoresheje umuti w'Imbeba batawe muri yombi.

Inkuru itangaje ivugwa ku banyeshuri biga muri GS Mutongo, mu Kagari ka Tara, Umurenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aho abakobwa babiri biga mu mwaka wa gatandatu mu ishami rya HEG bakekwaho kugerageza kuroga bagenzi babo bakoresheje umuti wica imbeba.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Mutarama 2025, mu masaha ya saa saba z’amanywa ubwo abanyeshuri bari bagiye gufata ifunguro rya saa sita.

Amakuru yizewe avuga ko umwe muri aba banyeshuri yashyize umuti wica imbeba mu isafuriya y’imboga, avuga ko yabitewe n’uko bagenzi be bari bamaze igihe bamuvugaho amagambo asesereza.

Aba banyeshuri, umwe ufite imyaka 20 undi 19, bakimara gutahurwa bahise batabwa muri yombi n’ubuyobozi bw’ishuri, maze bihutira gukorana n’inzego z’umutekano kugira ngo iki kibazo gikurikiranwe neza.

Umuyobozi w’ishuri, Bwana Jean Claude Habimana, ati “Iki ni igikorwa cyatubabaje cyane kuko kibangamira umutekano n’ubumwe hagati y’abanyeshuri. Ubuyobozi bw’ishuri bwamaze gufata ingamba zo kongera gukurikirana neza imibereho y’abanyeshuri n’uburyo baganira ku bibazo byabo mu mahoro, kugira ngo ibi bitazasubira ukundi.”

Iki kibazo cyateye ubwoba n’akajagari mu banyeshuri no mu babyeyi, bamwe bakemeza ko hakenewe kongera uburere muri shuri no gukomeza kwigisha abanyeshuri indangagaciro z’ubumuntu n’ubwubahane.

Ubu, inzego z’umutekano zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri n’imvo y’iki gikorwa kigayitse.

Ni inkuru ikomeje kuba impamvu yo kwibaza ku mutekano w’abanyeshuri mu bigo by’amashuri no ku ruhare rw’abarezi mu gukemura amakimbirane hagati y’abanyeshuri mu buryo burambye.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

AFC/M23 yatangaje impamvu yanze kuva muri Walikare

Abakuru b’Ibihugu bya EAC na SADC mu nama igamije gushakira umuti ibibazo bya Congo

Uko amakipe azahura Muri 1/2 cya UEFA Nations League

Umugore yatawe muri yombi azira guteme umugabo we

M23 ikomeje gufata ibice byo muri Teritwari ya Walikale ku muvuduko udasanzwe



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-25 08:46:10 CAT
Yasuwe: 187


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rusizi-Abanyeshuri-bagerageje-kuroga-bagenzi-babo-bakoresheje-umuti-wImbeba-batawe-muri-yombi.php