English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ruhango: Bamusambanyije ku gahato barangije baramucucura inzu bara yeza.

Polisi mu Karere ka Ruhango, yataye muri yombi abasore batatu bakekwaho kwiba umugore w’imyaka 58 bakanamusambanya ku gahato.

Uyu mugore w’imyaka 58 y’amavuko avuga ko yakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato, n’umujura wari wazanye n’abandi babiri barangiza bakanamucucura inzu baka yeza.

Ibi byabaye mu ijoro rya taliki 11 Ugushyingo 2024 mu Mudugudu wa Byemveni, Akagari ka Gisanga, Umurenge wa Mbuye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel Habiyaremye yemeje aya makuru ko abasore batatu bakekwaho gukora biriya batawe muri yombi bamaze gusambanya uwo mubyeyi.

Polisi ivuga ko bariya basore bari mu kigero cy’imyaka 20; 23 na 31 bibye uriya mugore matelas, imyenda ye n’inkweto basanze mu rugo rwe.

SP Emmanuel Habiyaremye ati “Abafashwe bose bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byimana.”

Polisi irashishikariza abaturage gutanga amakuru  ku bantu bafite imyitwarire iteye amakenga, bakoresha cyangwa bakwirakwiza ibiyobyabwenge nk’imwe mu mpamvu nyamukuru y’ubugizi bwa nabi.



Izindi nkuru wasoma

Impamvu Abanyarwanda benshi bashyigikiye M23 mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa RDC

RED-Tabara yanyomoje Perezida Ndayishimiye

Perezida Kagame yeretse Tshisekedi ingingo nshya yarangiza intambara ya Congo

Kuki AFC/M23 yafashe icyemezo cyo gutabara abasivile i Walikare?

Intambara izamara igihe kirekire muri Congo - Umushakashatsi mu by’umutekano Jason Stearns



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-13 18:59:19 CAT
Yasuwe: 82


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ruhango-Bamusambanyije-ku-gahato-barangije-baramucucura-inzu-bara-yeza.php