English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

RED-Tabara yanyomoje Perezida Ndayishimiye

Umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi wamaganye ibirego bya Perezida Evariste Ndayishimiye, uvuga ko nta bufasha na buke uhabwa n’u Rwanda, nk’uko we akomeje kubitangaza.

Ibi byatangajwe nyuma y’uko Ndayishimiye ashinje u Rwanda gutegura igitero ku Burundi rubinyujije muri RED-Tabara, avuga ko niba bibaye, na we azahita arugabaho igitero.

Mu kiganiro yagiranye na BBC Gahuza ku wa 25 Werurwe 2025, Perezida Ndayishimiye yagize ati: “Turabizi ko u Rwanda rurimo kugerageza kudutera ruciye ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rubicishije mu mutwe wa Red-Tabara. Gusa twe turababwira ko nibaba bashaka gutera Bujumbura baciye muri Congo, natwe i Kigali si kure duciye mu Kirundo.”

Nyuma y’aya magambo, RED-Tabara yasohoye itangazo ku wa 26 Werurwe, ryamagana ibirego bya Perezida w’u Burundi, igaragaza ko nta bufasha na buke ihabwa n’u Rwanda.

Itangazo ry’uyu mutwe rigira riti: “RED-Tabara irongera kubeshyuza yivuye inyuma ko nta bufasha ihabwa n’u Rwanda cyangwa uwo ari we wese.”

RED-Tabara yiregura ku birego bya Ndayishimiye

Uyu mutwe wavuze ko abawushyigikiye bonyine ari Abarundi bumva neza impamvu waremwe, ishingiye ku kutubahiriza amasezerano ya Arusha ya 2000, byakozwe n’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi. Wavuze ko iyo ayo masezerano yashyigikiwe n’imiryango mpuzamahanga nka AU, EAC na LONI aba yarashyizwe mu bikorwa, bityo uyu mutwe ugahagarika ibikorwa byawo.

RED-Tabara yanenze Ndayishimiye, imushinja kuba avuga ko RDC ikwiye kuganira n’imitwe iyirwanya, nyamara na we mu gihugu cye bikaba byaramunaniye.

Itangazo ryakomeje riti: “Perezida Ndayishimiye azi neza ko RED-Tabara nta bufasha ihabwa n’u Rwanda, kuko ku wa 30 Nyakanga 2021, u Rwanda rwatanze abarwanyi bayo 17, kuri ubu babayeho mu buzima butari ubwa kimuntu.”

Uyu mutwe wemeza ko niba ufashwa n’u Rwanda koko, nta mahoro aba ari hagati y’ibi bihugu byombi. Wagaragaje ko ibirego bya Ndayishimiye bidafite ishingiro, kuko iyo uza kuba ufashwa n’umuntu uwo ari we wese, Ndayishimiye atari kuba akiri ku butegetsi.

Ibirego bya Ndayishimiye byatumye umubano w’u Rwanda n’u Burundi ukomeza kuzamo agatotsi, cyane ko mu bihe bishize ibi bihugu byari byaratangiye ibiganiro bigamije guhuza umubano wari warajemo igitotsi kuva mu 2015.

Iyi mvururu ishingiye ahanini ku kuba u Burundi buvuga ko u Rwanda rufasha RED-Tabara, naho u Rwanda rugashinja u Burundi gucumbikira abarwanyi ba FLN na FDLR.

 



Izindi nkuru wasoma

Perezida Kagame yagiranye ikiganiro na mugenzi we wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye

Umunyarwenya Chipukeezy yinjijwe mu Biro bya Perezida wa Kenya

Uko Visi-Perezida Riek Machar yisanze mu gihome

Itangazo ry'Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu Gatatu iyobowe na Perezida Kagame

RED-Tabara yanyomoje Perezida Ndayishimiye



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-26 09:42:11 CAT
Yasuwe: 50


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/REDTabara-yanyomoje-Perezida-Ndayishimiye.php