Perezida Kagame yeretse Tshisekedi ingingo nshya yarangiza intambara ya Congo
Perezida Paul Kagame agaruka ku bibazo byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC na SADC, yavuze ko niba umuntu ashaka ko intambara irangira, ahagarika akarengane, akarandura ibibazo bya politiki atari ibyugarije abaturage b’Igihugu cye gusa, ahubwo n’ibibangamiye abaturanyi.
Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 24 Werurwe 2025 mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango w’Ubukungu wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) yabaye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.
Iyi nama yigaga ku bibazo by’umutekano bimaze igihe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yayobowe n’Abayoboye Inama z’Abakuru b’Ibihugu bigize iyi Miryango, William Ruto wa Kenya unayoboye EAC, na Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa unayoboye SADC.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, bitangaza ko iyi nama yabaye mu mwuka mwiza, aho Abakuru b’Ibihugu bashashe inzobe bagatanga umucyo ku bibazo by’ingenzi, kandi bakiyemeza ko umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, uzava mu nzira za Politiki aho kuba inzira z’intamba.
Nanone kandi iyi nama yashyizeho abagize akanama gahuriweho gashinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo byiyemezwa byo gushaka umuti w’ibibazo.
Perezida Paul Kagame yongeye kugaragaza ko u Rwanda rugifite impungenge ku mutekano warwo, kandi ko zikwiye gushakirwa umuti nk’uko n’ubundi hari gushakwa umuti w’ibibazo byo muri Congo.
Yagize ati “Iyo tuvuga ubusugire no kubaha ubudahangarwa bw’Igihugu, biba bigomba kureba buri Gihugu. Buri Gihugu kigomba kubahirwa ubusugire bwacyo n’ubudahangarwa bwacyo.”
Umukuru w’u Rwanda yakomeje agaragaza ibishobora kwitabwaho kugira ngo intambara irangire, yongera gushimangira ko intandaro y’ibibazo byo muri Congo, ishinze imizi ku miyoborere y’iki Gihugu yirengagiza ibyagakwiye kuvamo umuti.
Ati “Iyo ushaka kurangiza intambara, ugomba guhagarika akarengane, ugomba gushyira iherezo ku bibazo bya politiki, atari ku baturage bawe gusa, ahubwo no ku bandi barimo n’abaturanyi bigiraho ingaruka.”
Perezida Kagame kandi yaboneyeho kuvuga ko hari inzira iri guterwa igaragazwa n’ubushake bw’impande zikomeje gutanga umusanzu mu byatuma ibibazo biri muri Congo bibonerwa umuti.
Iyi nama yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga, yitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, barimo uw’u Rwanda, Paul Kagame, Felix Tshisekedi wa DRC, Evarist Ndayishimiye w’u Burundi, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Madamu Suluhu Hassan wa Tanzania, William Ruto wa Kenya, Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Lazarus Chakwera wa Malawi, Andry Rajoelina wa Madagascar na Hakainde Hichilema wa Zambia.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show