English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ruger utegerejwe mu gitaramo cy’imbaturamugabo yageze i Kigali.

Ruger utegerejwe mu gitaramo kigomba kubera muri BK Arena ku wa 28 Ukuboza 2024, yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Ukuboza 2024, mu gihe Victony bagomba gutaramana we ategerejwe kuhagera mu gitondo cyo ku wa 28 Ukuboza 2024.

Amazina ye nyakuri ni Michael Adebayo Olayinka uzwi cyane nka Ruger, akaba agiye gutaramira  i Kigali mu gitaramo REVV UP XPERIENCE.

Ruger na Victony bagiye gutaramira i Kigali mu gitaramo cya Intore Entertainment ifatanyije na BK Arena.

Victony yamamaye mu ndirimbo nka Soweto, Kolomental, Stubborn yakoranye na Asake n’izindi nyinshi.

Michael Adebayo Olayinka ni umusore uhagaze bwuma mu muziki cyane ko ari mu bagezweho muri Nigeria no muri Afurika muri rusange.

Ruger yazamutse cyane mu muziki nyuma yo gusinyana amasezerano y’imikoranire na D’Prince binyuze muri sosiyete ye ifasha abahanzi yitwa ’Jonzing World Record’.

Uyu muhanzi Ruger azwi cyane mu ndirimbo zirimo girlfreind, Bounce, Asiwaju, SnapChart n’izindi



Izindi nkuru wasoma

Amahano ateye ubwoba yabereye mu gitaramo cya Hip-Hop: Abantu 59 bapfuye, 118 barakomereka

Lionel Sentore utegerejwe mu gitaramo kimbaturamugabo yageze i Kigali

Igitaramo kimbaturamugabo cyari kuzaba ku munsi wo gutangira icyunamo mu Rwanda cyahagaritswe

Burundi: Abakinnyi barindwi bahanwe by’intangarugero bazira kugurisha imikino

Makoma yagarutse mu Muziki nyuma y’imyaka 21: Igitaramo gikomeye i Paris n’Album nshya



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-27 20:47:28 CAT
Yasuwe: 144


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ruger-utegerejwe-mu-gitaramo-cyimbaturamugabo-yasesekaye-i-Kigali.php