PSG yasesekaye ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League nyuma yo gusuzugura Arsenal
Ikipe ya Paris Saint Germain (PSG) yo mu Bufaransa yanditse amateka mashya mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 07 Gicurasi 2025, ubwo yatsindaga Arsenal ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura wa ½ cy’irangiza, ikaba ibonye itike yo gukina umukino wa nyuma wa UEFA Champions League 2024/2025 ku giteranyo cy’ibitego 3-1.
Uyu mukino w’ishiraniro wabereye kuri Stade ya Parc des Princes i Paris, wari utegerejwe n’abakunzi ba ruhago ku Isi hose, by’umwihariko mu Rwanda, kuko amakipe yombi— Paris Saint Germain na Arsenal —ari abafatanyabikorwa b’igihugu mu bukerarugendo binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.
Arsenal yatangiye ishaka igitego, mu gihe PSG yacungiraga ku makosa
Arsenal yari yaratsinzwe igitego 1-0 mu mukino ubanza i Londres, yatangiye umukino isatira cyane ishaka igitego cya kare, ariko umunyezamu w’Umutaliyani Gianluigi Donnarumma akomeza kubatamaza. Ku ruhande rwa PSG, Khvicha Kvaratskhelia na Désiré Doué bagaragaje ubuhanga bwo guhangayikisha Arsenal inyuma, mbere y’uko ku munota wa 27 Fabián Ruiz afungura amazamu ku mupira waturutse kuri kufura Thomas Partey ananiwe gukuraho.
PSG yahise igira icyizere, irangiza igice cya mbere iyoboye n’igitego 1-0, byari bibaye ibitego 2-0 muri rusange.
Igice cya kabiri cyaranzwe n’ishyaka, penaliti yaraswe n’igitego cya Hakimi
Mu gice cya kabiri, Arsenal yakomeje kugerageza ariko igorwa n’ubwirinzi bwa PSG ndetse n’ubuhanga bwa Donnarumma. Ku munota wa 68, PSG yahawe penaliti nyuma y’uko umupira ukozwe n’ikiganza cya Myles Lewis-Skelly mu rubuga rw’amahina. Vitinha ayiteye biranga, David Raya ayikuramo.
Nyamara ibyo ntibyabujije Achraf Hakimi kugwiza amahirwe, atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 74, bituma PSG igira ibitego 3-0 ku giteranyo. Bukayo Saka yahise atsindira Arsenal igitego kimwe ku munota wa 76 ku mupira mwiza yaherewe na Leandro Trossard, ariko byarangiye ntacyo bimaze—PSG yegukanye intsinzi ya 2-1.
PSG igiye guhura na Inter, inzozi z’igikombe cya mbere mu mateka zirasatira
Iyi ntsinzi yatumye Paris Saint Germain ibona itike y’umukino wa nyuma uzabera kuri Stade ya Allianz Arena i München mu Budage tariki 31 Gicurasi 2025, aho izacakirana na Inter de Milano yo mu Butaliyani nayo yasezereye FC Barcelona mu mukino w’amateka wasize hinjijwe ibitego 13.
Ni inshuro ya kabiri PSG igera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League mu mateka yayo, nyuma y’iyo yabaye mu 2020 itsinzwe na FC Bayern München. Kuri iyi nshuro, abatoza n’abafana bayo barota intsinzi nshya yahindura amateka y’iyi kipe ifite ubukaka mu Bufaransa ariko ikunze kunanirwa mu ruhando rw’u Burayi.
Nsengimana Donatien
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show