English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

PSG yasesekaye ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League nyuma yo gusuzugura Arsenal

Ikipe ya Paris Saint Germain (PSG) yo mu Bufaransa yanditse amateka mashya mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 07 Gicurasi 2025, ubwo yatsindaga Arsenal ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura wa ½ cy’irangiza, ikaba ibonye itike yo gukina umukino wa nyuma wa UEFA Champions League 2024/2025 ku giteranyo cy’ibitego 3-1.

Uyu mukino w’ishiraniro wabereye kuri Stade ya Parc des Princes i Paris, wari utegerejwe n’abakunzi ba ruhago ku Isi hose, by’umwihariko mu Rwanda, kuko amakipe yombi— Paris Saint Germain na Arsenal —ari abafatanyabikorwa b’igihugu mu bukerarugendo binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.

Arsenal yatangiye ishaka igitego, mu gihe PSG yacungiraga ku makosa

Arsenal yari yaratsinzwe igitego 1-0 mu mukino ubanza i Londres, yatangiye umukino isatira cyane ishaka igitego cya kare, ariko umunyezamu w’Umutaliyani Gianluigi Donnarumma akomeza kubatamaza. Ku ruhande rwa PSG, Khvicha Kvaratskhelia na Désiré Doué bagaragaje ubuhanga bwo guhangayikisha Arsenal inyuma, mbere y’uko ku munota wa 27 Fabián Ruiz afungura amazamu ku mupira waturutse kuri kufura Thomas Partey ananiwe gukuraho.

PSG yahise igira icyizere, irangiza igice cya mbere iyoboye n’igitego 1-0, byari bibaye ibitego 2-0 muri rusange.

Igice cya kabiri cyaranzwe n’ishyaka, penaliti yaraswe n’igitego cya Hakimi

Mu gice cya kabiri, Arsenal yakomeje kugerageza ariko igorwa n’ubwirinzi bwa PSG ndetse n’ubuhanga bwa Donnarumma. Ku munota wa 68, PSG yahawe penaliti nyuma y’uko umupira ukozwe n’ikiganza cya Myles Lewis-Skelly mu rubuga rw’amahina. Vitinha ayiteye biranga, David Raya ayikuramo.

Nyamara ibyo ntibyabujije Achraf Hakimi kugwiza amahirwe, atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 74, bituma PSG igira ibitego 3-0 ku giteranyo. Bukayo Saka yahise atsindira Arsenal igitego kimwe ku munota wa 76 ku mupira mwiza yaherewe na Leandro Trossard, ariko byarangiye ntacyo bimaze—PSG yegukanye intsinzi ya 2-1.

PSG igiye guhura na Inter, inzozi z’igikombe cya mbere mu mateka zirasatira

Iyi ntsinzi yatumye Paris Saint Germain ibona itike y’umukino wa nyuma uzabera kuri Stade ya Allianz Arena i München mu Budage tariki 31 Gicurasi 2025, aho izacakirana na Inter de Milano yo mu Butaliyani nayo yasezereye FC Barcelona mu mukino w’amateka wasize hinjijwe ibitego 13.

Ni inshuro ya kabiri PSG igera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League mu mateka yayo, nyuma y’iyo yabaye mu 2020 itsinzwe na FC Bayern München. Kuri iyi nshuro, abatoza n’abafana bayo barota intsinzi nshya yahindura amateka y’iyi kipe ifite ubukaka mu Bufaransa ariko ikunze kunanirwa mu ruhando rw’u Burayi.

Nsengimana Donatien 



Izindi nkuru wasoma

Perezida Kagame na Louise Mushikiwabo bitabiriye umukino PSG yasezereyemo Arsenal i Paris

PSG yasesekaye ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League nyuma yo gusuzugura Arsenal

Kashmir yongeye kuba igicumbi cy’amaraso nyuma y’igitero cyahitanye abantu 15

Inter Milan vs FC Barcelona: Umukino utazibagirana! Ibyaranze urugamba rw'iminota 120

DRC: Abacuruzi b’amafi baratakambira Leta nyuma yo kubura abaguzi n’ubwishyu bw’amadeni



Author: Nsengimana Donatien Chief Editor Published: 2025-05-08 09:21:54 CAT
Yasuwe: 14


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/PSG-yasesekaye-ku-mukino-wa-nyuma-wa-UEFA-Champions-League-nyuma-yo-gusuzugura-Arsenal.php