Rubavu:Abaturage ibihumbi 40 bari mu bukene bukabije.
Umuyobozi wa gateganyo w ‘Akarere ka Rubavu Nzabonimpa Deogratias kuri uyu wa mbere tariki ya13 Ugushyingo 2023 yatangaje ko mu Karere ka Rubavu hakiri abaturage bakiri mu bukene bukabije bagera ku bihumbi 40.
Nzabonimpa yavuze ko abo baturage harimo 600 bahabwa inkunga y’ingoboka bageze mu zabukuru ariko abandi bakaba bagishoboye gukora.
Yakomeje avuga ko Akarere ka Rubavu ari kamwe mu turere dufite ibikorwa remezo byinshi byubakwa akaba arinayo mpanvu abo baturage bakiri mu bukene bukabije bahabwa akazi muri iyo mirimo ya Leta iri gukorwa muri ako karere.
Imwe mu mishanga izaba uburyo bwiza bwo kuvana abo baturage mu bukene; ni ikiyaga cya Kivu kiri muri aka Karere aho abaturage bagomba kwibumbira mu ma koperetive Leta ikabashakira imitego igezweho ituma bivana mu bukene,gahunda ya Leta ya Gir’inka, ubuhinzi n’ubworozi ibyo akaba ari bimwe bizatuma abaturage biteza imbere.
Meya Nzabonimpa Deogratias yavuze ko mu gihe kingana n’imyaka 2 abaturage benshi bazaba barashoboye kwivana mu bukene,binyuze muri izo gahunda za Leta. anashimangira ko ibyo byose bitagerwaho mu gihe abaturage badafite gahunda yo kwizigama ku mafaranga baba bakoreye buri munsi.
Yavuze ko ayo mafaranga agomba gukoreshwa ikindi kibyara andi mu gihe bitagenze bityo uba umeze nk’inzoka yiruma umurizo.
Ati”ntampamvu yo kubaho nk’umuntu uzapfa ejo nkayamvugo y’urubyiruko ivugango nta myaka ijana.ugomba guteganyiriza ejo hazaza kuko ibyo waba ufite byose udaharaniye ku byongera wasubira inyuma mu gihe gito”.
Akarere ka Rubavu ni kamwe mu turere dufite umuvuduko w’iterambere uri ku kigero cyo hejuru kubera ibikorwa biri kubakwa birimo icyambu mpuzamahanga cyiri kubakwa mu murenge wa Nyamyumba, imihanda ndetse n’ibindi byinshi.
Aka karere kari ku buso bungana na 388.3 Km2 aho mu mwaka wa 2022 abaturage 1,614 aribo bari batuye ku kirometero kare kimwe mu gihe amashanyarazi ari ku kigero cya 95.8%.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show