Rubavu:Abaturage baravuga ko bibagora kwandikuza ababo bapfuye.
Abaturage bo mu karere ka Rubavu baravuga ko kubona serivise zitandukanye mu gihe bamwe hari ababo bapfuye bacyanditswe ku byangombwa byabo bibagora cyane.
Umuturage witwa Nyirarwimo Farazia yatangaje ko amaze imyaka 2 yiruka mu buyobozi kugirango abashe kwandikuza umugabo we wapfuye mu 1997, kuko ashaka kugurisha umurima kandi akaba akiwanditseho , avuga ko yabuze ubushobozi bwo kujya kuburana ibyo kwiyandukuza ho umugabo we mu Karere ka Ngororero, yavuze ko yarazi ko bitagomba kujya mu rukiko iyo ugiye kwandukuza uwawe wapfuye.
Uyu muturage ikibazo cye agisangiye n’abandi baturage batuye muri aka karere ka Rubavu nabo batangirije RBA ko batigeze bandukuza ababo bapfuye mu bitabo by’iranga mimerere,ariko bikaba bibagiraho ingaruka kuko bakibarwa nka badahari.
Hon. Mukabikino Jeanne Henriette Perezidante w’ihuriro ry’abagize inteko nshingamategeko riharanira imibereho myiza y’abaturage n’iterembere yavuze ko abaturage batarasobanukirwa impamvu yo kwandukuza ababo bapfuye mu bitabo by’iranga mimerere.
Yavuze ko bigira ingaruka ku igena migambi ry’igihugu kuko bakomeje kubarwa mu mubare w’abaturage badahari.
Imibare y’ubushakashatsi ku mibereho y’abaturage n’ubuzima yo mu 2020 igaragaza ko mibare yo kwandika abavuka kwa muganga ariyo izamuka kurenza kwandukuza abapfa.
Abavuka ba kandikwa mu iranga mimerere bavuye kuri 51% mu 2016 bagera kuri 92.9% mu 2022,naho kwandukuza abapfa byo biracyari hasi cyane ku kigero cya 31.1%
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show