English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

DRC:Abayobozi b'amatora baravuga ko bigoye  kugera mu bice byose by'igihugu

Muri Repulika  Iharanira Demukarasi ya Congo kuri uyu wa gatatu, abaturage babarirwa muri za miriyoni b’Abanyekongo barabyukira mu matora ategerejwe na benshi. 

Abantu benshi bavuga ko hashobora kuba impinduka y’amahoro y’abasivili mu mateka ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kuva yabona ubwigenge muri Kamena 1960.

Hagiye hagaragara impungenge zijyanye no gukorera mu mucyo muri  aya matora, cyane cyane nyuma y’uko ubutumwa bw’indorerezi z’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi bwavuzeko budashobora gufasha DRC muri aya matora, kandi abantu ibihumbi bo mu turere two mu burasirazuba bwa Congo babwiwe ko batazagira uruhare muri ayo matora kubera imivurungano n'umutekano muke uvugwa muri utwo turere.

Umuyobozi uhagarariye igikorwa cy'amatora mu mujyi wa Kinshasa  yavuze ko hari  uturere bigoye kugeramo mu ntara zimwe na  zimwe, kubera ko  zifite    ibishanga, imisozi, inzuzi, nta mihanda myiza cyangwa ibiraro, n'ibindi. akaba ariyo mpamvu , mu  rwego rwo gukora neza  ibikorwa  by'amatora basabye leta kajugujugu kugirango bashobore kujya  muri  ibyo  bice  vuba.

Amatora muri iki gihugu ateganijwe tariki ya 20 Ukuboza 2023,nubwo hari ibice bitazagira uruhare muri  aya matora kuko biri mu duce twigaruriwe na M23.

 



Izindi nkuru wasoma

M23 ikomeje gufata ibice byo muri Teritwari ya Walikale ku muvuduko udasanzwe

Nta migambi dufite yo kugera i Kinshasa – Umugaba w’Ingabo za M23, Gen. Sultani Makenga

Kamonyi: Inkongi y’umuriro yangije ibice by’Ikigo Nderabuzima cya Musambira

Lawrence Kanyuka yirengagije ibihano by'Amerika, Ati: "Urugamba ndimo ruruta ibindi byose."

Yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa ibice by’umurambo w’umugore we mu gikapu.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-12-19 14:11:09 CAT
Yasuwe: 89


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/DRCAbayobozi-bamatora-baravuga-ko-bigoye--kugera-mu-bice-byose-byigihugu.php