Abasaza barwaniye igisirikare cya Isreal (IDF) baravuga ko batereranywe
Umutwe wa Hamas wasohora amashusho y'umunota umwe, yiswe ni muturekure nti dusazire Hano.
Hamas yashyize ahagaragara amashusho y’abasaza batatu bo muri Israel bajyanywe bunyago basaba ko hagira igikorwa bagahita barekurwa.
Aba basaza bagaragajwe n'abayobozi ba Hamas ni Chaim Peri w'imyaka 79, Yoram Metzger w'imyaka 80 na Amiram Cooper w'imyaka 84 ,bajyanywe muri Gaza ku ya 7 Ukwakira 2023 ubwo Hamas yagabaga ibitero kuri Israel, bigahitana abantu 1.147 hafatwa bugwate abagera ku 240.
Hafi ya kimwe cya kabiri cy’abashimuswe bararekuwe mu gahenge katanzwe mu rwego rwo guhererekanya imfugwa z'Abanya-Pelesitine ndetse n'abashimuswe ba Israel.
Muri iyo videwo, uwitwa Peri wari wicaye hagati y’abandi basaza babiri bajyanywe bunyago, yavuze mu giheburayo ko afunzwe ari kumwe n’abandi bageze mu za bukuru bafashwe bugwate bafite uburwayi budakira kandi ko ubuzima bwabo bumeze nabi.
Ati: "Turi ibisekuru byubatse urufatiro rwo kurema Israel twebwe twatangije igisirikare cya IDF ntabwo twumva impamvu twatereranywe hano, ibi yabivuze yerekeza amaso ku ngabo za Israel.
Iyo videwo isozwa n'abasaza batatu bavugira icyarimwe bati "ni muturekure nti dusazire hano".
Yanditswe na Elysee Niyonsenga
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show