English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rubavu:Ababyeyi basabwe kugana amarerero akomeje kuba igisubizo mu kurwanya igwingira

Akarere ka Rubavu ni kamwe mu turere twakunze kurangwamo ikibazo cy'imirire mibi Itera igwingira ry'abana bato gusa aho hashiriwe imbaraga mu marerero ikibazo gikomeje kuba amateka.

Ubuyobozi bw'akarere ka Rubavu buvuga ko ahanini abagore barenga 80% bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Kubera imbogamizi zitandukanye zijyanye n'ubucuruzi hakurya mu gihugu cy'abaturanyi wasangaga ababyeyi babura aho basiga abana babo,bamwe bakabasigira abana bagenzi babo abandi bakabasigira abakozi ntibitabweho nkuko bikwiye ingaruka zikaba izo kugwingira kwa hato na hato.

Ishimwe Pacifique umuyobozi w'akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage ubwo yaganiraga n'itangazamakuru mu bukangurambaga bwateguwe n'ikigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere ubuzima RBC  yavuze ko mu rwego rwo kurandura ikibazo cy'imikurire y'abana mu gihe ababyeyi babo bagiye gucururiza muri DRC hubatswe amarerero.

Agira ati:"Dufite amarerero menshi mu rwego rwo gufasha abana kwiga neza bitabwaho bagaburirwa indyo yuzuye, ariko ku mupaka dufite iryihariye ryakira abana kuva saa tatu kugera saa cyenda,ababyeyi babo bavuye gucuruza muri DRC,Abana Bose bari mu gihe cyo kujya mu irerero bafite uko bitabwaho,mu rwego rwo kurwanya imirire mibi Itera igwingira."

Ishimwe avuga ko usibye amarerero batangiye gahunda nyinshi zifasha mu kwita ku bana bakiri bato harimo iyitwa 'Turere Abana' aho mu karere hari site 3 zigishirizwaho ababyeyi uburyo bwiza bwo guteka no kurera neza abana, Hari gahunda nshya yitwa Sugira Muryango ifasha abagore n'abagabo kumenya uruhare rwabo mu kwita ku muryango.

Uwimana Diane ni umwe mu bagore bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka uhuza u Rwanda na DRC avuga ko amarerero yabaye igisubizo ku babyeyi n'abana mu kurwanya imirire mibi no kwita ku mikurire y'abana ariko agasaba ababyeyi kudaterera iyo.

Agira ati:"Bita ku bana bacu neza ariko nubundi uruhare rwacu nk'ababyeyi rugomba gukomeza, tukaba hafi y'amarerero tubunganira mubyo bategura cyane ko bafashwa ku buntu,twe tukaba dusabwa kuzana ikintu kimwe mubyo ducuruza ngo cyunganire Irerero,ikindi umwana yitaweho ku irerero yagera mu rugo bigasubira hasi nubundi yagwingira."

Tuyishimire utuye mu mudugudu wa Murambi akagari ka Buhaza avuga ko muri aka gace gaturanye na DRC bakunze kubona imirimo y'abagore iboneka hakurya gusa ngo abagore bamwe ntibitabira gahunda zigenerwa abana.

Agira ati:"Bamwe mu babyeyi usanga bagisigira abana abakozi cyangwa abana bagenzi babo ntibitabweho nkuko bikwiye ingaruka zikaba nyinshi,ndabagira inama yo kugana Amarerero ikindi ndabasaba kugana umugoroba w'ababyeyi kuko nawo urafasha."

Ubuyobozi bw'akarere ka Rubavu buvuga ko kubera ingamba zafashwe zikomeje no gushirwamo imbaraga igwingira ryavuye kuri 45.6% muri 2015,rigera kuri 40% muri 2020, riramanuka cyane kugeza kuri 20% muri 2022 ariko kubera Ibiza byibasiye aka karere umwaka washize bisanze basubiye kuri 25% gusa ngo bafashe ingamba y'ubukangurambaga buhoraho kuburyo biteguye ko bikomeje kumanuka.

 



Izindi nkuru wasoma

Donald Trump akomeje gucuruza Bibiliya mu rwego rwo kureshya abakirisito ngo bazamutore

Uretse na Congo,u Rwanda rwiteguye kurwanya uwo ariwe wese warushozaho intambara-Perezida Kagame.

Kuba Perezida si ibintu byo gukinisha ni umwanya ukomeye cyane-Oda Gasinzigwa

Impunzi ziri mu Rwanda zahawe ihumure ryo gukomeza kubaho neza

Abakoresha inkwi n'amakara basabwe kubigabanya cyangwa bakabireka bidatinze



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-07 05:14:38 CAT
Yasuwe: 135


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/RubavuAbabyeyi-basabwe-kugana-amarerero-akomeje-kuba-igisubizo-mu-kurwanya-igwingira.php