Impunzi ziri mu Rwanda zahawe ihumure ryo gukomeza kubaho neza
Guverinoma y’u Rwanda yatanze ikizere ku mpunzi zose ziri ku butaka bw’u Rwanda ko zigomba gukomeza gufatwa neza nk'ibisanzwe hatitawe ku biherutse gutangazwa n’ishami rya Loni rishinzwe impunzi HCR aho ryavuze ko mu Rwanda impunzi zihari zifashwe nabi.
Hashize iminsi u Rwanda rusohoye itangazo ruvuga ko rutumva impamvu UNHCR irushinja ibinyoma ku bijyanye n’abimukira bava mu Bwongereza nyamara igakomeza gukorana narwo ku bimukira bava mu bindi bihugu by'Afurika.
Iryo tangazo ryaragiraga riti” Uyu muryango usa nk’ushaka kwerekana ibirego bihimbano mu nkiko z’u Bwongereza ku bijyanye n’uko u Rwanda rufata abasaba ubuhunzi, mu gihe ukomeje gufatanya natwe kuzana abimukira b’abanyafurika bava muri Libya kugira ngo babone umutekano mu Rwanda binyuze mu kigo kinyurwamo by’igihe gito.”
Minisitiri w'ibikorwa by'ubutabazi Maj Gen(Rtd) Albert Murasira mu kiganiro yagiranye n'ikigo cy'igihugu cy'itangazamakuru RBA yavuze ko nta kizahinduka mu buryo u Rwanda rufata impunzi ziri kubutaka bwarwo.
Ati"Baranabibona mu bikorwa uburyo u Rwanda rwakira impunzi n’uburyo tubitaho, ni ibyavuzwe benshi baranabibona ko ari ibinyoma ukurikije umubare w’impunzi twakira n’uburyo tubafata.”
Maj Gen(Rtd) Albert Murasira yavuze ko nubwo hari ibihugu birimo u Burundi na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo bigira ubushake buke mu gucyura impunzi zabyo ziri mu Rwanda yavuze ko bitabuza u Rwanda gucyura ababyifuza bagasubira mu bihugu byabo.
Kugeza ubu u Rwanda rucumbikiye impunzi zisaga ibihumbi 135 ariko umubare munini akaba ari uwo impunzi zituruka muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ndetse no mu Burundi.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show