English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abakoresha inkwi n'amakara basabwe kubigabanya cyangwa bakabireka bidatinze

Ku wa Kabiri tariki ya 18 Kamena, Minisitiri w'imari n'igenamigambi w'u Rwanda Yusuf Murangwa ari kumwe  na Minisitiri w'intebe wungirije akaba na Minisitiri ushinzwe ubutwererane  muri Luxembourg, Xavier Bettel, bashize umukono ku masezerano ajyanye n'ubufatanye mu kurengera ibidukikije ndetse u Rwanda ruhabwa inkunga ya miliyoni 12 z'amayero aya angana na miliyari 16 na miliyoni 700 z'amafaranga y'u Rwanda. 

Minisitiri Murangwa avuga ko u Rwanda na Luxembourg byari ibihugu bisanzwe bifitanye ubufatanye mu bijyanye  no kurengera ibidukikije cyane cyane gahunda yo gutera amashyamba.

Ati"Aya mafaranga azudufasha mu kongera amashyamba hamwe no mu yindi mishinga igamije gukoresha neza ibituruka ku mashyamba cyane cyane kurondereza inkwi n'ibindi bijyanye nabyo.

Dr Valantine Uwamariya ,Minisitiri w'ibidukikije akaba ariwe ufite amashyamba mu nshingano  avuga ko abakoresha inkwi cyane abatuye mu mujyi bagomba gukomeza kubigabanya cyangwa bakabireka mu buryo bwose bushoboka ari nako ibikorwa byo kongera amashyamba igenda byiyongera.

Ati"Muri uyu mushinga icyigambiriwe ni ukugabanya abakoresha inkwi mu gihe bateka, ikindi nuko mu gihe kiri imbere tuzashaka ubundi buryo bwo gukoresha mu gihe cyo guteka.

Yakomeje avuga ko hari umushinga wa Gaz methane ugomba kwihutishwa kugirango haboneke ibindi bicanwa bidakoresha inkwi n'amakara.

Kugeza ubu imishinga y'ubufatanye hagati y'u Rwanda na Luxembourg irakurikirwanwa n'ikigega cy'icyo gihugu gishinzwe iterambere 'LuxDev' cyafunguye ikicaro mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2023.



Izindi nkuru wasoma

Nyanza: ishyaka DGPR ryijeje Abakoresha Mituweli ko bazabona imiti yose bakeneye bayifashishije

Kagame yagarutse ku muntu wamubajije niba ari Umuhutu cyangwa Umututsi

Abakoresha inkwi n'amakara basabwe kubigabanya cyangwa bakabireka bidatinze

Rubavu:Ababyeyi basabwe kugana amarerero akomeje kuba igisubizo mu kurwanya igwingira

Gatsibo: Basabwe kurwanya akato n'ihezwa bikorerwa abafite Virusi Itera SIDA



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-06-19 15:44:54 CAT
Yasuwe: 53


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abakoresha-inkwi-namakara-basabwe-kubigabanya-cyangwa-bakabireka-bidatinze.php