English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Uretse na Congo,u Rwanda rwiteguye kurwanya uwo ariwe wese warushozaho intambara-Perezida Kagame.

Periza wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rudatinya ko rushobora guhabwa ibihano n'ibihugu byo mu Burengerazuba bw'isi bikunze kuvuga ko u Rwanda rutera inkunga umutwe wa M23 uhanganye bikomeye na Repubilika Iharanira Demukarasi ya Congo kandi avuga ko Uretse na Congo, u Rwanda rwiteguye kurwanya uwo ariwe wese warushozaho intambara.

Ibi Perezida Paul Kagame yabitangarije mu Kiganiro yagiranye na France24, cyasohotse kuwa Kane tariki ya 20 Kemena.

Ubwo yabazwaga niba nta bwoba afite ko ibihugu byo mu Burengerazuba bw'isi byabafatira ibihano ku bw'ingabo z'u Rwanda bivugwa ko ziri muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Yavuze ati"Dushingiye ku mateka twanyuzemo, dukurikije ibyo twanyuzemo bikatureama,bikatugira abo turibo,tukanyura mu bikomeye n'akarengane .tutitaye kuwo ariwe wese ntacyo dutinya."

Abajijwe impanvu ibiganiro byo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo bitatanze umusaruro,yavuze ko byatewe na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo itaragize ubushake.

Ati"Yego ariko ku Rwanda buri gihe twaritabiriye kandi tugira uruhare mu buryo bwose dushoboye kugira ngo bitange umusaruro ariko Congo isa n'aho ifite ibindi bitekerezo kuko Ingabo z'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba zajyanywe hariya kugira ngo zifashe, bucya azirukana az Ana Irindi Tsinda Yahisemo Ry 'abo yari yizeye ko bagiye kumurwanirira kugira ngo abashe gukomeza ibyo étonne igihe akora, azana Ingabo za SADC, Ingabo z'u Burundi azitandukanye n'iza EAC, hari n'abandi.

"Ibintu byose byajemo urujijo ariko ruri guterwa n'abo bantu bari gusakuza bavuga ko bijujutira ibibazo."

Abajijwe niba yiteguye kongera guhura na Tshisekedi,Perezida Kagame yagize ati:"Nabonye ari we ushyiraho amabwiriza, ntabwo nigeze nshyiraho amabwiriza. Ubwo natumirwaga i Luanda mu kugirana ibiganiro ku Burasirazuba bwa Congo na Congo muri rusange ku bibazo biri hagati yabo n'u Rwanda, nari mpari. Nyuma hari inama zo ku rwego rwa Minisiteri zagombaga gutegura igihe tuzahurira, Ushobora kubaza uruhande rwa Angola nari niteguye guhura n'uwo ari wese.

.....Nakubwiye ko buri gihe nahoze kandi mpora niteguye, iyo nza kuba ntiteguye nari kukubwira nti siniteguye, ariko ibyo ntabwo ari byo nakubwiye."

Abajijwe ku kuba Loni, Amerika, u Bufaransa n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bishinja u Rwanda ibirenze gufasha M23 no kuyiha ingabo,Perezida Kagame yagize ati: "Kubera iki u Rwanda rwajya muri Congo cyangwa rugashyigikira M23? Icyo kibazo kigomba kwibazwa, n’uwo ari we wese ushaka kumva ikibazo, nyuma akaba yagikemura. Kubera ko ugomba kumva M23 ni ba nde? Kuki bavutse? U Rwanda ntabwo rwaremye M23 yaremwe na RDC."

Perezida Kagame yatangaje ko uretse na Congo, u Rwanda rwiteguye kurwanya uwo ariwe wese warushozaho intambara.

 



Izindi nkuru wasoma

Gakenke:Abagore 33 biyamamarije kujya mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda

Mpayimana Philippe yijeje Abanyamusanze ko nibamutora azahindura rimwe mu mategeko y'u Rwanda

Perezida Ruto yemeje kwicara akaganira n'urubyiruko rwiteguye gukora imyigaragambyo

Rwanda:Kuki Akato n’ihezwa bigikorerwa abafite virusi itera SIDA?

Loni yambitse Ingabo z'u Rwanda imidari y'ishimwe



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-21 10:33:28 CAT
Yasuwe: 78


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Uretse-na-Congou-Rwanda-rwiteguye-kurwanya-uwo-ariwe-wese-warushozaho-intambaraPerezida-Kagame.php