Donald Trump akomeje gucuruza Bibiliya mu rwego rwo kureshya abakirisito ngo bazamutore
Donald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika akomeje kureshya abakirisitu ngo bazamutore mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu Ugushyingo 2024 uyu mwaka.
Muri Werurwe 2024, uyu munyapolitiki yatangiye gucuruza Bibiliya, asobanura ko agamije gufasha Abanyamerika kugarukira Imana. Ni igitabo cyongerewemo indirimbo ‘God Bless America’ ya Lee Greenwood n’Itegeko Nshinga, kigura amadolari 59,99.
Kuri uyu wa 22 Kamena 2024, ubwo Trump yari imbere y’abamushyigikiye bibumbiye mu ihuriro risigasira imyemerere ishingiye ku iyobokamana ndetse n’ukwishyira ukizana i Washington, yagaragaje ko bidakwiye ko abakirisitu batitabira amatora.
Trump yatangaje ko abakirisitu bajya gusenga buri cyumweru, ariko ko abatora ari bake. Ati “Abakirisitu ntabwo batora nk’uko bikwiye. Bajya ku rusengero buri ku Cyumweru ariko ntabwo batora. Mbese mu myaka ine ntabwo muzatora. Ni byo? Ntimuzatore, ntacyo bintwaye.”
Yijeje abakirisitu ko natorwa, azaharanira ukwishyira ukizana kw’amadini, arinde abakirisitu aho bari hose. Ati “Tuzarinda abakirisitu mu mashuri, mu gisirikare cyacu, muri guverinoma, aho dukorera, mu bitaro n’ahandi hahurira abantu benshi.”
Mu mvugo isa no gutebya, Trump yavuze ko afite ibikomere byinshi ku mubiri we yatewe no kurwanirira abakirisitu. Ati “Mbaye nkuyemo iyi shati, mwabona umuntu mwiza. Ariko mwabona n’ibikomere hose, narakomeretse cyane.”
Muri aya matora, Trump watoranyijwe n’ishyaka ry’aba-Republicains azahatana na Perezida Joe Biden watoranyijwe n’aba-Democrates.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show