English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Meya Mutabazi yasaby urubyiruko kuba ku isonga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Bugesera: Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yasabye urubyiruko kugira uruhare rugaragara mu guhangana n’abagihamya ingengabitekerezo ya Jenoside, haba imbere mu gihugu cyangwa hanze yarwo, kuko kuyicecekera ari nko kwemera ko Jenoside ishobora kongera kubaho.

Ibi Meya Mutabazi yabivugiye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyahurije hamwe abaturage b’Imirenge ya Shyara, Nyarugenge, Kamabuye, Ngeruka, Ruhuha na Mareba, mu cyahoze ari Komini Ngenda.

Uyu muyobozi yavuze ko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside atari inshingano za Leta gusa, ahubwo ari uruhare rukomeye rw’abaturage, cyane cyane urubyiruko, kuko ari rwo Rwanda rw’ejo.

Ati “Rubyiruko tuributsa ko hakiri abahembera ingengabitekerezo ya Jenoside. Iyo rero twebwe dukwiye kuyirwanya, kuko niba twararwanyije Jenoside igahagarara, ntabwo ari yo twareka ngo ikomeze ihemberwe. Kuyireka ni ukuba twiteguye indi Jenoside kandi umurongo twafashe ni uko nta Jenoside izongera kubaho ukundi.”

Uyu muhango wabimburiwe n’ijoro ryo kwibuka ryaranzwe no gutanga ubuhamya no gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ruhuha rushyinguwemo imibiri 9,538 y’Abatutsi biciwe muri Komini Ngenda.

Uwamaliya Marie Rose, warokotse Jenoside, yavuze uburyo umuryango we watotejwe kuva kera, ndetse anashimira Ingabo za FPR-Inkotanyi zamurokoye.

Yagize ati: “Aha mu cyahoze ari Komini Ngenda Abatutsi twatangiye gutotezwa kuva mu 1990. Jenoside itangiye, baradutemaguye, baradusenya. Ariko ndashima Inkotanyi zaturokoye.”

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Bugesera, Bankundiye Chantal, yibukije ko ibikorwa byo kwibuka bigaragaza intsinzi y’ukuri ku mateka n’ubutsinzi ku bapfobya Jenoside.

Yagize ati: “Kwibuka ni ikimenyetso cy’imbaraga z’ukuri n’ubumwe. Abakoze Jenoside batsinzwe burundu. N’iyo baba bihishe mu bihugu byo hanze, baratsinzwe.”

Uyu muhango wagarutse ku mateka y’imibanire y’Abanyarwanda mbere y’ubukoloni, aho bari babanye mu bumwe, kugeza ubwo abazungu baje babacamo ibice bagamije kubacamo imiryango no kubateranya.



Izindi nkuru wasoma

Sinigeze nsaba Imana kuba umuhanzi - Chryso ugiye kongera gutaramira imbaga kuri Pasika

RIB yataye muri yombi Meya wahoze ayobora Akarere ka Nyanza

Tariki ya 16 Mata 1994: Umunsi w’amarira n’umubabaro mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Meya Mutabazi yasaby urubyiruko kuba ku isonga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Uwari Perezida wa Rayon Sports yasabye abakunzi ba ruhago gutabara ‘umugabo’ uri mu kaga’



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-04-16 09:22:56 CAT
Yasuwe: 28


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Meya-Mutabazi-yasaby-urubyiruko-kuba-ku-isonga-mu-kurwanya-ingengabitekerezo-ya-Jenoside.php