English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yitabiriye Inama mpuzamahanga mu Buyapani

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Nduhungirehe Olivier, ari mu gihugu cy’u Buyapani mu mujyi wa Yokohama aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga ku Iterambere rya Afurika (Tokyo International Conference on African Development – TICAD9) ibaye ku nshuro ya cyenda.

Ku munsi wa mbere w’iyi nama, Minisitiri Nduhungirehe yifatanyije n’abandi bayobozi bakuru mu nama y’abaminisitiri, aho barebera hamwe uburyo bwo kongerera imbaraga ubufatanye hagati ya Afurika n’u Buyapani, hagamijwe guteza imbere amajyambere arambye no gushimangira amahoro n’umutekano ku mugabane.

TICAD, yatangijwe bwa mbere mu 1993 na Guverinoma y’u Buyapani ku bufatanye n’Umuryango w’Abibumbye, Inteko y’Ubumwe bwa Afurika n’abandi bafatanyabikorwa, ni urubuga rukomeye ruhurirwaho n’abakuru b’ibihugu, abaminisitiri n’abashoramari, baganira ku cyerekezo cya Afurika mu bukungu, uburezi, ikoranabuhanga, ubuzima, no guhangana n’ibibazo by’ihindagurika ry’ibihe.

Ku nshuro ya cyenda, iyi nama iri kwibanda cyane ku; Kongerera ubushobozi ubucuruzi n’ishoramari hagati ya Afurika n’u Buyapani, gushora imari mu bikorwa remezo by’ingenzi birimo ingufu, imihanda n’ikoranabuhanga, guteza imbere ubuzima n’uburezi nk’inzira y’iterambere rirambye,gushimangira amahoro n’umutekano nk’inkingi y’iterambere.

U Rwanda, rubinyujije kuri Minisitiri Nduhungirehe, rwagaragaje ko rwifuza gukomeza gukorana n’u Buyapani mu mishinga y’iterambere yibanda ku bukungu bushingiye ku bumenyi, guteza imbere ikoranabuhanga n’inganda nto n’iziciriritse, ndetse no guharanira amahoro n’umutekano mu karere no ku mugabane.

Iyi nama yitezweho kugaragaza umusaruro ufatika mu gushimangira umubano wa Afurika n’u Buyapani, ndetse no gufasha ibihugu bya Afurika kongera amahirwe yo kwinjira mu bukungu bw’isi mu buryo burambye.



Izindi nkuru wasoma

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yitabiriye Inama mpuzamahanga mu Buyapani

Perezida Kagame yitabiriye inama yahuje Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma za EAC na SADC

Dore impamvu Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi ari guhuzwa na FDLR

Mu ruzinduko rwe rwa mbere, Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yijeje abahinzi ikintu giko

Amateka yanditswe i Bujumbura: Umugore wa mbere agizwe Minisitiri w’Ingabo!



Author: Elyse Niyonsenga Published: 2025-08-20 12:17:07 CAT
Yasuwe: 83


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Minisitiri-Olivier-Nduhungirehe-yitabiriye-Inama-mpuzamahanga-mu-Buyapani.php