Rubavu: Barenze ku myanzuro y'urukiko bafunga Hoteli irimo abanyamahanga 8
Mu Karere ka Rubavu gafatwa nk'igicumbi cy'ishoramari ry'ubukerarugendo, haravugwa inkuru y’umukire witwa Kubwimana Alphonse wafashijwe n'Umuhesha w'Inkiko w’Umwuga maze barenga ku mwanzuro wafashwe n'Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge bafunga Hoteli yari irimo abanyamahanga 8 bitera urujijo.
Iyi Hoteli yafunzwe yitwa Kivu Hill Top Hotel iherereye mu Karere ka Rubavu mu umurenge wa Nyamyumba, umuyobozi wayo (Manager) avuga ko ifungwa yari irimo abakiliya bo hanze y'igihugu ndetse n'abafashe imyanya, aho ifungwa ryayo rishobora guteza igihombo cya Miliyoni zirenga magana atatu mu myaka ibiri uyikodesha yemeza ko yari asigajemo.
Uko ikibazo cyatangiye
Ni ikibazo cyashyamiranyije impade ebyiri harimo nyiri inyubako Alphonse, ubusanzwe utuye hanze y'u Rwanda na Liliane ukuriye sosiyete yitwa LILYJOH group Ltd ikodesha iyo nyubako.
Nyuma y'uko Kubwimama Alphonse yandikiye sosiyete LILYJOH group Ltd ihagarariwe na Liliane kuva mu nyubako mu buryo bwihutirwa bagasesa amasezerano, ibyo bintu bananiwe kubyumvikanaho kuko Liliane yagaragaje ko asigaje imyaka ibiri y'ubukode naho nyiri inyubako akavuga ko bagomba kuvamo kuko bari kwangiza inyubako ye.
Ku itariki 30 Gicurasi 2025, LILYJOH GROUP Ltd yaregeye Urukiko rw’Ubucuruzi ku rubanza rw’iremezo rufite RCOM 00996/2025/TC, asaba ko Kubwimana Alphonse (nyir’inyubako) yategekwa gusubiza Miliyoni zisanga 220.000.000 akomoka ku bwishyu bw’amafaranga yishyuwe n'ayashowe kuri Hotel ngo ikore yujuje ubuziranenge byatanzwe na LILYJOH GROUP Ltd (uwakodesheje).
Icyakora byaje guhindura isura ubwo ku wa 08 Kanama 2025, Kubwimana Alphonse yatanze ikirego cyihutirwa gishamikiye ku kirego tumaze kuvuga haruguru asaba LILYJOH Group Ltd kuva mu nyubako, maze ikirego cye cyandikwa ku wa 09 Kanama 2025 kuri RCOM 01087/2025/TC, ndetse urubanza ruburanishwa mu ruhame ku wa 16 Kanama 2025 hagati y'impande zombi.
Muri uru rubanza abunganira Kubwimana bavugaga ko ikirego cyabo cyihutirwa kuko inyubako yabo iri kwangirika kandi ntacyakorwa abayirimo batayivuyemo gusa urukiko rwanzuye ko ikirego uyu Alphonse yatanze nta bwihute ndetse ko nta shingiro gifite.
Kubwimana Alphonse ntiyishimiye imikirize y’urubanza maze arajurira
Uyu mwanzuro w'Urukiko rw'Ubucuruzi ntiwanyuze nyiri inyubako maze ahita awujuririra mu rukiko rw'Ubucuruzi rwisumbuye rwaje kwanzura ko ubujurire bwe nta shingiro bufite bityo ko butakiriwe kuko nta mpamvu yihutirwa yatuma abari mu nyubako bayivamo.
Abakodesha inyubako batunguwe no gusohorwa
Umuyobozi Mukuru wungirije wa LILYJOH Group Ltd, Uwamungu Jean Marie Vianney aganira n'itangazamakuru yavuze ko batunguwe no kubona inzego z'umutekano ziri kumwe n'Umuhesha w'Inkiko w’umwuga baje bagatangira gufunga Hoteli kandi nta cyangombwa bafite kibibemerera ndetse akabashinja kwirengagiza imyanzuro y'urukiko.
Yagize ati: "Babyutse baza batera ubwoba abari muri Hoteli kuva ku bakozi kugera ku bakiliya baba abo mu Rwanda no mu mahanga, twagerageje kwiyambaza inzego zose muri Rubavu no kugera ku buyobozi bukuru ariko twabuze abadutabara kuko aka ni akarengane, Alphonse ntabwo tuzi aho akura imbaraga zituma arenga ku myanzuro y'inkiko."
Hoteli n'ibyarimo byafatiriwe biri kwangirika
Uwamungu avuga ko ibyari muri Hoteli nyiri inyubako yasabye ko bifatirwa igafungwa byose birimo ari igihombo gikomeye ndetse asaba ko yabiryozwa.
Yagize ati: "Ibyarimo byinshi byangijwe, icyumba basangaga gifunze abakiliya basohotse bicaga urugi bagashyiramo iserire yabo, inzoga bamennye, muri Firigo harimo ibyo kurya n'ibindi byose byafungiranywe kandi biri kwangirika ni igihombo gikomeye bityo rero Alphonse akwiye kubyirengera kuko ni amafaranga menshi y’ibyangiritse.
Uyu mugabo asaba kurenganurwa n'inzego zose bireba kuko ikibazo bagize usibye kubahombya ngo kiratanga isura mbi y'igihugu.
Me Niyonkuru Jean Aime Perezida w'Abahesha b'Inkiko b’Umwuga mu Rwanda aganira n'ikinyamakuru Ijambo.net yavuze ko nta makuru ahagije afite kuri iki gikorwa ariko ngo yagerageje guhamagara Me Irambona Marie Florence uri gushyira mu bikorwa icyo gikorwa gusa akamubura ku murongo wa Telefone ye igendanwa.
Yagize ati: "Nta makuru menshi mfite kuri iryo rangizarubanza gusa twatabajwe n'abari basanzwe bakodesha iyo Hoteli, tugerageza gushaka amakuru k’Umuhesha w'Inkiko ngo tumubaze uko bihagaze ariko incuro zose twamuhamagaye twamubuze, icyo twashakaga kumenya ni icyo yashingiyeho afunga hoteli nitugira amakuru tumenya turabamenyesha."
Ni mu gihe urubanza rw'iremezo ku kirego cyatanzwe na LILYJOH Group Ltd rwahawe kuburanishwa mu ntangiriro z'ukuboza 2025.
Kugeza ubu, ubuyobozi bwa LILYJOH Group Ltd butangaza ko igikorwa cyo gufunga business yabo ya Hotel cyabayeho kidakuweho n'urwego rubifitiye ububasha bahomba amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni magana atatu mu myaka 2 bemeza ko ariyo yari isigaye ku bukode bw’imyaka 5 bari barishyuye Kubwimana Alphonse.
Mu rwego rwo kumenya icyo Kubwimana Alphonse abivugaho, twagerageje kumuhamagara kuri telefoni inshuro nyinshi, ariko ntiyigeze yitaba kugeza ubwo twarangizaga gutunganya iyi nkuru.
RDB yinjiye mu kibazo yizeza umwanzuro vuba
Ubuyobozi bw'Uwego rw'Igihugu rushinzwe Iterambere RDB bwatangarije ikinyamakuru IJAMBO ko bwamaze kumenya iki kibazo ndetse bwagishikirije ishami rishinzwe ishoramari ngo haboneke gisubizo kirambye kuri iki kibazo.
Buvuga ko bwasanze ari ikibazo kijyanye n'ishoramari,Bwirinze kugira icyo butangaza ku buryo byakozwemo n'imbaraga zakoreshejwe ariko bwizeza ko mu gihe gito gishoboka haraba habonetse igisubizo.
Nsengimana Donatien |Ijambo.net
Comments
By Patricie UZAYISABA on 2025-09-19 11:58:16
Iyi group ikodesha iyo nyubako irenganurwe rwose kuko ntabwo wakirukana umuntu gutyo kandi mufutanye amasezerano mwarayagize kubwumvikane niba hari habayeho impinduka bagombaga kubanza gusesa amasezerano, rwose nyirinzu aryozwe ibyangiritse byose,usi
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show