English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rubavu: Ibendera ryari ryibwe mu kigo cya TTC Gacuba II ryasanzwe ahamenwa ibishingwe.

Ibendera ryari ryibwe mu kigo cy’ishuri Nderabarezi rya TTC Gacuba II ho mu karere ka Rubavu ryasanzwe ahamenwa ibishingwe, nyuma y’itabwa muri yombi ry’abahakoraga akazi ko gucunga umutekano.

Amakuru y’ibura ry’iri bendera ry’Igihugu yasakaye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, tariki 18 Ugushyingo 2024, mu masaha ashyira saa yine z’amanywa n’ubwo bikekwa ko ryari ryaraye ryibwe muri iryo ijoro.

Iri shuri Nderabarezi  rya TTC GACUBA  II, riherereye mu Mujyi  rwagati wa Gisenyi  mu Karere ka Rubavu, mu murenge wa Gisenyi.

Uwineza Francine, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisenyi yemeje aya makuru.

Ati “Amakuru y’ibura ry’Ibendera ry’Igihugu muri TTC Gacuba II twayamenye ku munsi w’ejo, twagiyeyo tuganiriza abanyeshuri n’abayobozi tubasaba kurushaho kwicungira umutekano barushaho kurinda ibirango bya Leta.’’

Ashimangira ati ‘’Muri iki gitondo mu masaha ashyira saa moya z’igitondo ryaje kuboneka ahamenwa ibishingwe.”

Uwineza Francine  yanavuze ko hakozwe iperereza  ry’ibanze kugeza ubwo twatunganyaga iyi nkuru hakaba hari hamaze gufungwa abasanzwe bacunga umutekano muri iki kigo batanu.

Si ubwa mbere muri aka karere ka Rubavu hagaragaye ibikorwa nk’ibi kuko muri kanama 2023 na none muri aka karere,ku biro by’akagari ka Gikombe ho mu murenge wa Rubavu hari hibwe ibendera n’abataramenyekanye.

Icyo amategeko ateganya mu ngingo ya 532: Gusuzugura ibendera cyangwa ibimenyetso biranga ubwigenge 

 

Mu  mwaka wa 2018 nibwo itegeko rigena imikoreshereze y’ibendera ry’Igihugu ryavuguruwe, hongerwa ibihano. Byatangajwe mu itegeko N°42/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rihindura Itegeko n° 34/2008 ryo ku wa 08/08/2008 rigena imiterere, ibisobanuro, imikoreshereze n’iyubahirizwa by’ibendera ry’Igihugu nk’uko ryahinduwe kugeza ubu. Mu itegeko rishya, mu ngingo yaryo ya kabiri ivuga gusuzugura ibendera cyangwa ibimenyetso biranga ubwigenge, rivuga ko umuntu wese ku mugaragaro kandi abigambiriye, usuzugura, upfobya, ukuraho, wonona cyangwa se wandagaza ibendera aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, hiyongeraho n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Itegeko rigena imikoreshereze y’ibendera ry’igihugu ryavuguruwe, hongerwaho ibihano ku bantu biba, bonona cyangwa bapfobya ibendera ry’igihugu.

Yanditswe na Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Ikibazo cy’imyuka mibi: Icyogajuru cy’ikigo cya SpaceX cyashwanyukiye mu kirere.

Rubavu: Abikorera ku isonga mu kuzahura Etincelles FC: Ubufatanye bushya bwitezweho impinduka.

Rubavu: Polisi yafashe imodoka zo muri DRC zipakiye imyenda n’ibindi bicuruzwa bya magendu.

Rubavu: Yatawe muri yombi nyuma yo kwinjira mu rugo rw’umuturage akibamo moto.

Rubavu: Umugabo yitwikiye inzu ye nyuma yo kwangira umugore n’abana be kuyinjiramo.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-19 15:32:06 CAT
Yasuwe: 93


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rubavu-Ibendera-ryari-ryibwe-mu-kigo-cya-TTC-Gacuba-II-ryasanzwe-ahamenwa-ibishingwe.php