English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nyiri kigo Billion Traders FX Akaliza Sophie agiye gufungwa imyaka itanu, Menya impamvu

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaburanishije urubanza ruregwamo Akaliza Sophie ku cyaha cyo gutanga sheki itazigamiwe, aho ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyari 5.3 Frw.

Akaliza Sophie aregwa kuba yarahaye Muyango Deo Rutayisire sheki ya miliyoni 532 Frw tariki 8 Mata 2024, ariko igihe cyo kuyishyura kigeze basanga nta mafaranga ari kuri konti. Muyango ni umwe mu bantu barenga 500 barega Manzi Davis, umugabo wa Sophie, kubambura amafaranga arenga miliyari 13 Frw binyuze mu kigo Billion Traders FX cyakaga abaturage amafaranga kibizeza inyungu z’umurengera.

Ubwo urubanza rwaburanishwaga kuri uyu wa Gatanu, tariki 14 Werurwe 2025, Akaliza Sophie ntiyitabiriye urukiko nubwo yari yabimenyeshejwe, bituma urubanza ruburanishwa adahari.

Ubushinjacyaha bwasabye igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyari 5.3 Frw

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Akaliza Sophie yakoze icyaha cyo gutanga sheki itazigamiwe, busaba ko urukiko rumuhanisha igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyari 5.3 Frw, ikubye inshuro 10 ayo yari yemeye kuri sheki nk’uko amategeko abiteganya.

Ku rundi ruhande, umunyamategeko wa Muyango Deo Rutayisire yasabye ko Sophie yishyura indishyi zirenga miliyari 10 Frw, agaragaza ko yatanze amafaranga menshi mu kigo Billion Traders FX cyari kiyobowe na Sophie na Manzi Davis, bamuha icyizere ko azabona inyungu.

Muyango yavuze ko yatanze ibihumbi by’amadorari mu mwaka wa 2023-2024 yizezwa inyungu ishimishije, anagaragaza ko icyo kigo cyari gifite icyemezo gitangwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), bituma yizera ko cyemewe n’amategeko.

Urubanza ruzasomerwa tariki 10 Mata 2025

Nyuma yo kumva impande zombi, umucamanza yafunze urubanza, atangaza ko umwanzuro uzasomwa tariki 10 Mata 2025 saa munani z’amanywa.

Uyu mwanzuro uzagena niba Akaliza Sophie ahamwa n’icyaha, igihano azahabwa, ndetse n’indishyi yasabwe n’uregwa.



Izindi nkuru wasoma

Umukinnyi wa APR FC, Byiringiro Gilbert yakuwe mu mwiherero w’ikipe y’Igihugu, Menya impamvu

Rusizi: Byagenze bite ngo ingurube y’igipfizi ishinge imikaka umugore w’imyaka 37 y’amavuko?

Impamvu zihishe inyuma y'icyaha cyo gukorana Imibonano Mpuzabitsina n'Ifarashi mu Bwongereza

Yatakaje arenga Miliyoni 1£ kugira ngo agire ubwiza bukurura igitsina gabo ku Isi: Menya ubuzima bw

Nyiri kigo Billion Traders FX Akaliza Sophie agiye gufungwa imyaka itanu, Menya impamvu



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-15 10:34:22 CAT
Yasuwe: 27


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Nyiri-kigo-Billion-Traders-FX-Akaliza-Sophie-agiye-gufungwa-imyaka-itanu-Menya-impamvu.php