Rubavu: RUSA - UNESCO basabye urubyiruko 240 kuba umusemburo w'amahoro arambye
Urubyiruko 240 rwahuguwe na RUSA mu mushinga watewe inkunga na UNESCO PP 2024-2025 ugamije kwigisha umuco, amahoro n'uburezi rwasabwe kuba umusemburo w'amahoro arambye bahereye aho batuye.
Ni urubyiruko rwahuguwe abakobwa n'abahungu 20 muri buri murenge muri 12 igize Akarere ka Rubavu aho basabwe kuba umusemburo w'amahoro ngo bubake amahoro arambye bahereye aho batuye bafasha ubuyobozi bw'ibanze kurwanya amakimbitane aho batuye.
Uru rubyiruko rumaze amezi abiri ruhuguwe na RUSA n'Ihuriro ry'Abarimu ba Kaminuza n'abandi bakozi ba za Kaminuza bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru mu Rwanda.
Kabuyenge Jean Pierre umuhuzabikorwa muri uwo mushinga wari ugamije gufasha urubyiruko ku guhindura imyumvire, imikorere no kuba abaturage beza basakaza umuco w'amahoro.
Avuga ko aya mahugurwa yagombaga gutanga ubumenyi mu kurwanya amakimbirane, kumenyekanisha umuco no kumenyekanisha icyo uburezi buvuze.
Agendeye ku mwihariko w'akarere ka Rubavu yavuze ko batoranyije urubyiruko rwaho muri gahunda yo kuzitira abahora bashaka kwifashisha urubyiruko mu kubiba ingengabitekerezo, amacakubiri n' inzangano.
Yagize ati: ‘’Twaberetse ingaruka z'amateka twanyuzemo no kuba nko muri DRC hakiri abasize bahekuye u Rwanda, twizeye ko ibyo twabigishije bigiye kurushaho kubafasha kubiba amahoro ahantu hose. Uru rubyiruko rwahuguriwe kuba imbarutso y'amahoro arambye, umuco nyarwanda no gukurikiza indangagaciro zawo, bakaba nkore bandebereho mu banyarwanda bose. Rusa yabijeje gukomeza kubaba hafi."
Habincuti Jean Claude ni umwe mu rubyiruko rwo muri Nyamyumba mu karere ka Rubavu yemeza ko nk'urubyiruko icyo bagiye gushyira imbere ari ukunyomoza ibinyoma biri gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, bagaragaza amakuru y'ukuri cyane ko ku rubuga rwa X .
Yavuze kandi ko bagiye gukomeza kuba umwe basenyere umugozi umwe, anemeza ko ibyo bize babishyira mu ngiro bahereye aho batuye.
Kajuka Jerome Umuyobozi muri Komisiyo y'u Rwanda ikorana na UNESCO yashimye ubumenyi yasanganye uru rubyiruko yemeza ko bigaragaza ko bagiye gutanga umusanzu wabo mu kubaka amahoro arambye aho batuye.
Yagize ati: "Twumvise ubuhamya ko mu gihe gito umushinga ushinzwe mu bikorwa uru rubyiruko rwageze kuri byinshi. Iyo ushoye mu rubyiruko mu kubaka amahoro uba wubatse ikintu gikomeye kandi kiramba. Babanje ubwabo kuba abaturage beza bakunda igihugu, ari bandebereho mu myumvire no mu mikorere yabo isanzwe aho batuye. CNRU yabaha ikizere ko natwe twashimye ibyo bakora, turabasaba gufata amahirwe bahawe na RUSA ibyo bigishiijwe bikaba umuyoboro w'ubuzima bwabo ."
Yakomeje gusaba akarere ka Rubavu gushyira imbaraga mu gushyigikira uru rubyiruko kugira ngo ibyo bigishijwe bigere kuri benshi mu rubyiruko binarenge akarere bigere henshi hashoboka.
Comments
By Innocent Tuyizere on 2025-03-19 12:40:13
Umuco wo kubaka amahoro arambye uko uturange nkurubyiruko
By HABANINSHUTI Jean Claude on 2025-03-19 12:29:56
Urubyiruko rwa Rubavu twiyemeje kuba umusemburo k'umuco w'amahoro ubumwe bwacu nizo mbaraga zacu
By HABANINSHUTI Jean Claude on 2025-03-19 12:29:55
Urubyiruko rwa Rubavu twiyemeje kuba umusemburo k'umuco w'amahoro ubumwe bwacu nizo mbaraga zacu
By Kabuyenge on 2025-03-19 09:58:55
Urubyiruko nizo ngufu z'igihugu. Kururemamo indangagaciro na kirazira bituma twizera ejo heza hatekanye h'igihugu
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show