English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rubavu :Gukemura amakimbirane hatisunzwe Inkiko bigiye gukemura byinshi.

Abayobozi b’inzego z’ibanze bigishijwe uko bakemura amakimbirane hatisunzwe inkiko nk’inzira irambye yo kugabanya ibibazo byajyaga mu nkiko,umubare munini w’ibyaha byarerwaga urukiko bikaviramo benshi gufungwa n’ibindi bitandukanye.

Ibi byagarutsweho mu mahugurwa y’iminsi itatu, afite intego y’ Ubutabera butagira imbibi ari kubera mu karere ka Rubavu gahana imbibi na Repubulika Iharanira Damokarasi ya Congo DRC, yateguwe na Minisiteri y’Ubutabera ashyirwa mu bikorwa n’imiryango itegamiye kuri Leta ariyo alert International Rwanda, Ipeace, Pole Instute ikorera muri DRC.

Ruboya Antoine ni Umukozi muri Minisiteri y’ ubutabera ushinzwe gusakaza Politiki n’ amategeko avuga ko Politiki yo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko ari Politiki ya leta mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyerekezo cy’ abanyarwanda bihitiyemo ubwo batoraga itegeko nshinga kandi bikaba mu  muco w’ Abanyarwanda muri gahunda bakunze kwita ubuhuza.

Yagize ati: “Iyi Politiki ni nshyashya ariko ibikorwa byayo si bishya kuko kuva kera na kare abanyarwanda bari bafite umuco wo kwicara bakikemurira ibibazo biri hagati yabo hari ababyita Ubuhuza, ibi rero bizatuma bagira uruhare mu kubaka umubano wabo kandi bitume batadindira mu iterambere”

Yakomeje avuga ko iyi Politiki izagira uruhare na none mu kugabanya imanza mu nkiko kuko ibyinshi bazaba babyikemuriye mu bwumvikane bityo habeho no kugabanyuka k’ ubucucike bugaragara mu magororero ari hirya no hino mu gihugu nkuko byemejwe mu myanzuro y’ inama y’abaminisitiri yateranye ku itariki 08/09/2022.

Iyi gahunda y’ubuhuza izajya ishyirwa mu bikorwa n’abafitanye ibibazo bigakemuka biri hagati y’abo bigizwemo uruhare n’abayobozi b’inzego z’ibanze kuva ku karere kugera ku mudugudu nk’abahamya b’ubwo buhuza.

Uko umushinga w’Ubutabera Burenga imbibe iteye

Uyu mushinga ugamije korohereza abantu kubona ubufasha mu by’ amategeko ku bantu kandi utanga serivisi mu by’ amategeko  ku batishoboye hagamijwe kugabanya amakimbirane no gushimangira umutekano mu karere k’ ibiyaga bigari.

Uyu mushinga ukaba wibanda cyane ku bantu bafite ibibazo byihariyeku batuye mu turere duhana imbibi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo by’ umwihariko ku bantu bagiye bahura n’ ihohoterwa cyane rishingiye ku bikorwa nyambukiranyamipaka.

Nyiramugwaneza Yvonne ni Umuhuzabikorwa w’ uyu mushinga wungirije muri Alert Interational Rwanda, agaruka ku mpamvu bari guhugura inzego z’ibanze yavuze ko azatuma aba bayobozi b’inzego z’ ibanze mu Karereka Rubavu nk’ umufatanyabikorwa wabo barushaho kubaka ubushobozi mu rwego rwo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko by’umwihariko ku mipaka ibahuza u Rwanda na DRC.

Yagize ati: “urabona ni abantu basanzwe babana n’ abaturage umunsi ku wundi mu mirenge baturukamo,icyo tubatezeho ni uko bagira ubumenyi bwatuma bashobora gufasha abaturage bafite ibibazo, gahunda ‘Ubuhuza yahozeho abantu baricaraga bari kumwe n’ubahuza ibibazo bakabishakira umwanzuro bikarangira,biza kuvaho ibibazo byinshi byajyaga mu nkiko,bikongera imibare y’abajya mu magereza,bigahombya igihugu n’abaturage muri rusange”.

Umushinga “Ubutabera butagira imbibi” cyangwa se “Uhaki bila mipaka” mu giswayili ni umushinga wa Minisiteri y’ ubutabera ukaba ushyirwa mu bikorwa n’ ihuriro ry’ imiryango itatu itegamiye kuri leta ariyo Alert International  Rwanda ufite ikicaro I Londres mu bwongereza, Pole Institute ukorera muri Congo na iPeace ukorera mu Rwanda no muri Congo.

Ukorera ku mipaka huza Congo n’ u Rwanda ku mipaka itanu ariyo La Corniche na Poids lourds mu karere ka Rubavu, umupaka wa Rusizi ya mbere n’iya kabiri hamwe n’ uwa Bugarama mu karere ka Rusizi, akaba ari umushinga w’ imyaka ine aho uteganijwe kurangira tariki 30 Ugushyingo 2026.

 

Nsengimana Donatien.

 



Izindi nkuru wasoma

RDB yeretse abakire b'i Rubavu amahirwe ari mu gukorera hamwe.

Mu mpera z’icyumweru APR FC na Rayon Sports zirisanga kuri Stade ya Rubavu.

Rubavu: Abatazi gukoresha EBM bari kwisanga mu gihombo gikabije.

Rubavu :Gukemura amakimbirane hatisunzwe Inkiko bigiye gukemura byinshi.

Rubavu:Abiganjemo abakora ingendo nyambukiranyamupaka bahawe inkingo za Mpox.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-25 09:33:12 CAT
Yasuwe: 26


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rubavu-Gukemura-amakimbirane-hatisunzwe-Inkiko-bigiye-gukemura-byinshi.php